Miliyari 960 Frw zimaze guhererekanwa kuva ‘eKash’ yatangira
Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje ko Miliyari 960 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze guhererekanwa mu bikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘eKash’ ryashyizweho nk’uburyo bushya bwihuta bwo kwishyurana amafaranga buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye.
Bikubiye mu Itangazo iyi Banki yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026, mu gihe hashize ibyumweru bigera kuri bitatu iri koranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga ritangijwe ku mugaragaro.
Iryo tangazo rikubiyemo ibyagezweho kuva eKash itangiye gukoreshwa mu gihugu hose ku itariki ya 14 Nyakanga 2026.
Rigira riti: “Kuva igihe eKash yatangira gukoreshwa, ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga bisaga miliyoni 10.5 byarakozwe kandi byagenze neza ku kigero cya 98.6%. Abakoresha ubu buryo bwo kwishyurana bwa eKash bahererekanyije amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 960. Byongeye kandi, umubare w’abakoresha ubu buryo bwo kwishyurana wiyongereyeho 166%, uva ku 740 787 muri Kamena 2026 ugera kuri 1 971 522 mu mpera za Nyakanga. “
BNR muri rusange yashimiye Abanyarwanda uburyo bitwaye neza
Iryo tangazo rikomeza rigaragaza ko BNR ishimira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uko bakiriye kandi bakitabira gukoresha eKash, ndetse n’ibitekerezo byubaka bakomeje gutanga, bigira uruhare rukomeye mu kurushaho kunoza imikorere y’ubwo buryo bwo kohereza no kwakira amafaranga.
Riti: “N’ubwo ibikorwa byinshi byo kohereza no kwakira amafaranga byagenze neza, ibitaragenze neza biri gukemurwa n’ibigo by’imari bireba kandi BNR igenzura uko ibyo bibazo bikemurwa.
Ubukangurambaga bugamije kurushaho kumenyekanisha eKash ku rwego rw’Igihugu bwatangiye gukorwa kandi buzakomeza gukorwa kugira ngo Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange basobanukirwe neza imikorere mishya y’uburyo bwo kwishyurana bwa eKash. “
BNR ikangurira abagihura n’ibibazo ku ikoreshwa rya eKash kwegera ibigo by’imari bakorana nabyo, bitakemuka bakaba ikibazo cyashyikirizwa BNR binyuze ku “Intumwa Chatbot”, bohereza ubutumwa bugufi kuri 6005, ku murongo wa WhatsApp (+250791700721), cyangwa urubuga rwa interineti rwa BNR (www.bnr.rw), cyangwa ku mbuga nkoranyambaga zayo.
BNR izakomeza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo serivisi zo kwishyurana zitangwa binyuze muri eKash zibe zifite umutekano, zizewe, zihuta kandi zoroheye abakoresha eKash bose. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya M. Hakuziyaremye.
Ivomo: BNR