U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhungiro 177 baturutse muri Libya

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abasaba ubuhungiro 177 baturutse muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yakiriye itsinda rya 24 rigizwe n’impunzi n’abasaba ubuhungiro 177 baturutse mu gihugu cya Libya. Aba bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama 2026. Barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Ethiopia 15, Abanya-Sudani y’Epfo 26 n’Abanya-Somalia babiri.

Bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, aho bazacumbikirwa mu gihe bagitegereje gushakirwa ibindi bihugu byemera kubatuza mu buryo buhoraho. Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abasaga 3 000 b’impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya.

Muri bo, 2 681 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byabemereye kubakira no kubatuza burundu, birimo Canada yakiriye 927, Leta Zunze Ubumwe za Amerika 325, u Bufaransa 332, Suède 297, Finlande 271, Noruveje 229, u Budage 132, u Buholandi 94 n’u Bubiligi 72.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko u Rwanda rukomeje ubushake bwarwo bwo gutanga ubuhungiro no kurengera abantu bahunga amakimbirane n’ibindi bibazo bibashyira mu kaga, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga byo kurengera impunzi.

Abarenga 2 600 babonye ibihugu bibakira kuva mu 2019
U Rwanda ruhamya ko ruzakomeza guha ikaze abakeneye ubuhungiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42