Nyagatare: Aborozi bahangayikishijwe no kutagira ahasanirwa imashini zitunganya ubwatsi

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no kuba imashini zibafasha mu gutunganya ubwatsi bagaburira amatungo zipfa ntibabone aho bazikoreshereza, bakifuza ko bakubakirwa ahantu habugenewe bajya bazikanikishiriza igihe zigize ibibazo.

Abo borozi bavuga ko uko batera imbere mu bworozi bibasaba guhozaho bakoresha ibikoresho byabugenewe birimo imashini zitunganya ubwatsi zizwi nka ‘chopper mashine’.

Kutagira aho bakanikishiriza izi mashini mu gihe zagize ibibazo ngo bibagiraho ingaruka zirimo kutagaburira inka zabo uko bisanzwe bikanateza igabanyuka ry’umukamo.

Gakwaya Emmanuel wororera mu Murenge wa Karangazi agira ati: “Twaguze imashini zidufasha gukata ubwatsi tugaburira amatungo, ariko iyo zigize ibibazo bihagarika imirimo yo mu rwuri ijyanye no kugaburira amatungo. Kugeza ubu nta hantu dufite ho gukoreshereza izi mashini aho bigusaba guhamagara umuntu runaka uza kugufasha wenda agaturuka kure agasanga hari ibyangiritse. Ibi bituma uburyo inka zari burye buhinduka bikanatuma umukamo twabonaga uhita ugabanyuka.”

Uwo mworozi asaba ko bafashwa gushyirirwaho ahantu hazwi hari abafite ubumenyi mu gukanika izi mashini ku buryo bajya bafashwa byihuse.

Ati: “Turasaba ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’UbworoI (MINAGIRI) n’ubuyobozi batekereza gushyiraho amasantere akanikirwamo izi mashini bityo igize ikibazo ukamenya aho wayijyana byihuse igakorwa ukagaruka ugakomeza imirimo yawe.Ibi byanatuma ziramba kuko zaba zidakorwamo n’abantu benshi rimwe na rimwe batabifitiye ubumenyi.”

Munganyinka Phiona na we yagize ati: “Iyo watangiye korora bya kinyamwuga bisaba ko uhozaho nta gusubira inyuma. Birababaje kuba waba ufite ubwatsi wari butunganye bukagaburirwa amatungo ariko imashini yagupfana ugasanga ugabuye nabi ndetse bigatuma n’ubwatsi bwawe bwangirika.Tugize amahirwe tukabona abajya badukorera izi mashini mu buryo bwizewe byafasha muri gahunda yo guteza imbere ubworozi butanga umukamo utubutse twatangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose byafasha mu bworozi.
Ati: “Mu byo dushyize imbere ni ugukuraho imbogamizi zikibangamiye aborozi. Iki nacyo rero turakiganiraho n’aborozi dufatanye n’izindi nzego kureba ko kibonerwa igisubizo.”

Umunyamabanga wa Leta mur Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange avuga ko minisiteri igiye gufatanya n’abo borozi ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere hakarebwa niba hari ahantu hari inyubako zakwifashishwa zigashyirwamo ahakoresherezwa izi mashini.

Ati: “Iki kibazo kirumvikana kandi twumva hari ibyakorwa izi santere zigashyirwaho zikajya zifasha aborozi. Gusa kuko tutubaka inyubako tugiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere turebe niba hari ahantu hasanzwe hari inzu zaba iza Leta cyangwa izindi dushobora kwifashisha tugashyiramo ibikenewe kugira ngo hajye hatangirwa izi serivisi zikenewe n’aborozi.”

Aborozi batandukanye mu Karere ka Nyagatare cyane abamaze guhindura ubworozi bwabo ubugamije ubucuruzi bagiye bafashwa kugeza ibikorwa remezo bifasha mu bworozi bakora birimo n’imashini bahabwa ku nyunganizi ya Leta abandi bakazigurira.

Ibi byose byafashije mu kuzamura umukamo aho mu myaka itanu ishize aka Karere kabonaga umukamo ungana na litiro ibihumbi 20 mu gihe ubu aborozi bageza kuri litiro ibihumbi 130 harimo ibihumbi 70  zigemurwa ku ruganda rwa Inyange izindi zikagurirwa ku makusanyirizo atandukanye.

Moto zitwara imizigo bahawe uretse kubafasha gutunda imyaka banazikoresha mu biraka bibinjiriza amafaranga
  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 5, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE