Chorale de Kigali yateguye iserukiramuco Nyafurika

Chorale de Kigali yateguye iserukiramuco Nyafurika
Chorale de Kigali ubwo baheruka gukora igitaramo muri Arena

Chorale de Kigali ifatanyije n’Ishyirahamwe Nyafurika rigamije guteza imbere muzika ya korali muri Afurika (African Choral and Gospel Championship, ACGC), bateguye iserukiramuco ry’indirimbo rizitabirwa na korali zikomeye mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Nigeria na Ghana.

Ni iserukiramuco ryateguwe nk’igitekerezo cya ACGC, bakigejeje kuri Chorale de Kigali, nka korali imaze gukomera mu ruhando rwa Afurika kuba yaryakira ndetse no kuba u Rwanda rugaragaza ubushake bwo kwakira inama n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko rizabera mu Intare Arena, muri Car Free Zone no mu Karere ka Musanze kuva ku italiki ya 23 Werurwe kugera ku wa 28 Werurwe 2022.

Kugeza ubu korali eshatu zo muri Nigeria zirimo iyitwa Bacmac Choir, Lagos City Choir, All Female Choir na Bakamoso yo muri Afurika y’Epfo.

Muri Ghana hazaturukayo korali zikomeye zirimo iyitwa Harmonious, Accra Diocesan Choir, Akoo Show Choir, Grace Chorale, Heavenly Jewels n’iyitwa Symphonials Choir.

Uretse Chorale de Kigali kandi mu Rwanda indi korali izitabira iri serukiramuco ni Alarm Ministries, Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali na Korali Ishema Ryacu.

Iyi Chorale izwiho kuririmba mu majwi ahebuje

Shema Patrick wo muri Chorale de Kigali yavuze ko ibijyanye n’imyiteguro byarangiye igisigaye ari ukuzataramira Abaturarwanda babafasha kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo.

Shema yasobanuye ko igitaramo gifungura iri serukiramuco kizabera muri Intare Arena ku italiki ya 23 Werurwe, mu gihe ikizakurikiraho kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali mu gihe hari ikindi kizabera mu Mujyi wa Musanze hafi na Diyosezi ya Ruhengeri n’igisoza kizabera muri Intare Arena.

Ni iserukiramuco rizanarangwa n’ibikorwa bizwi nka ‘Master Class’, aho abantu bungurana ibitekerezo ku muziki nk’abantu baririmba ku giti cyabo, korali n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25