CHOGM: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 25 Kamena 2022

CHOGM: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 25 Kamena 2022

Polisi y’u Rwanda yatangaje imihanda ikoreshwa n’abitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma by’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) kur uyu wa Gatandatu taliki 25 Kamena 2022.

Abakoresha umuhanda barasabwa kuzatanga inzira igihe bizaba bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.

Umuhanda uva kuri Serena Hotel – Payage – Sopetrade – Kimihurura – Gishushu – Kisimenti – Giporoso – Ku Cya Mitsingi – Nyandungu – Uruganda ‘Inyange’ – Intare Arena.

Umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

Umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege – Kabeza – Giporoso – Kisementi – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

Amahuriro y’imihanda ashobora gukoreshwa mu kwambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yerekanwa n’inyuguti ya ‘C’ iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita ari yo; Payage, Gishushu, Kisimenti, kuri Prince House, Nyandungu, Kuri 15 no ku Mulindi.

Indi mihanda mushobora gukoresha ni iyi ikurikira:

Abava i Kabuga bashobora gukoresha umuhanda Musambi – Inyuma ya Parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.

Mulindi – Kanombe – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Gitwaza – Rwandex – Kanogo – Rugunga – Kuri 40 cyangwa ku Kinamba.

Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom.

Turasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. 

Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48