CAN2025: Umukino w’u Rwanda na Nigeria uzagurishwaho itike ya miliyoni 1 frw

CAN2025: Umukino w’u Rwanda na Nigeria uzagurishwaho itike ya miliyoni 1 frw

Umukino u Rwanda ruzakiramo Nigeria ku wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 itike ya make n’amafaranga ibihumbi 2000, iya menshi ikaba miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 nibwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitanu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ari 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, Business Suite ni 50 Frw, mu gihe ‘Sky Box’ ari miyiloni 1 Frw.

Sky Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika Amavubi yanganyije na Libya igitego 1-1 ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira igikombe cy’Afurika dore ko aheruka icya 2004 muri Tunisia.

Uburyo bwo kugura itike *939#

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ntezeyaremye Alexis

Nigeria iratsinda

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42