Bwiza yasohoye indirimbo nshya ‘Do Me’ ateguza alubumu

Bwiza yasohoye indirimbo nshya ‘Do Me’ ateguza alubumu

Umuhanzikazi Bwiza umaze kwigaruri imitima yabatari bake ubu ubarizwa muri KIKAC Music, yashyize hanze indirimbo nshya imwe mu zizaba zigize album ye ya mbere agiye gushyira hanze.

Iyi ndirimbo Bwiza yise “Do Me”, ije ikurikira iyo yahuriyemo na Juno Kizigenza bise “Soja” ndetse na “Pain Killer’’. Iriho ubutumwa bw’urukundo ariko irabyinitse kurusha izindi zayibanjirije.

Album y’uyu muhanzikazi iriho izi ndirimbo azayimurikira mu gitaramo kinini ateganya mu Ukwakira 2023.

Bwiza avuga ko kuri we iyi album agereranyije n’igihe cy’imyaka ibiri amaze mu muziki ari ikintu gikomeye.

Ati “Kuri njye ivuze gukabya inzozi zanjye. Ntabwo niyumvishaga ko nzakora indirimbo ikamenyekana noneho iyo mbonye ngiye gukora album yanjye n’igitaramo nshima Imana.”

Iyi album izaba iriho indirimbo yahuriyeho n’abandi bahanzi. Iriho ubutumwa butandukanye bwaba mu rukundo n’ubuzima busanzwe.

Bwiza amaze imyaka ibiri yinjijwe mu muziki na KIKAC Music, nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.

Mu 2021 yashyize hanze EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare barimo Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.

Uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq na Kataleya&Kandle bo muri Uganda.

Uyu muhanzikazi aheruka gusinya amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Bralirwa cya Amstel.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25