Brazzaville : Abanyarwanda bahuriye muri siporo rusange

Brazzaville : Abanyarwanda bahuriye muri siporo rusange

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zawo muri Repubulika ya Congo, bahuriye muri siporo rusange imenyerewe mu Rwanda nka “Car Free Day”.

Aba Banyarwanda bakoze Siporo Rusange mu gihe n’i Kigali na ho bayizindukiyemo nk’uko bimaze kuba umuco ko ikorwa inshuro ebyiri buri kwezi. Nyuma y’icyo gikorwa, baboneyeho umwanya wo kuganira kuri gahunda z’ingenzi bashyiramo ingufu, mu kubaka Igihugu cyabo no kwiteza imbere, basenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda.

Mu kiganiro kigufi cyatanzwe nyuma ya siporo, Amb. Parfait Busabizwa, yagarutse ku kamaro ka siporo ku buzima, anabasaba ko nk’uko babarizwa mu ngeri nyinshi bakomeza guhuza ingufu, bagafatanya muri byose, cyane cyane bitabira gahunda zihuriramo Abanyarwanda hagamijwe kunga ubumwe kandi ibyo byose bigakoranwa ubupfura, umuco n’ubunyangamugayo, kuko ari byo bihesha Igihugu cy’u Rwanda agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Iyi siporo yitabiriwe n’abarenga 70, biyemeje ko bazajya bahurira mu gikorwa nk’iki buri kwezi, hagamijwe kugira ubuzima bwiza no gusabana. Iki gikorwa kandi cyaje gikurikiye gahunda yabaye kuwa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2026, yo gusura icyanya cy’inganda cya Maloukou, cyakozwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ba Ambassade, Komite Nyobozi y’umuryango Nyarwanda ndetse na bamwe mu bacuruzi bakorera muri Brazzaville.

Abitabiriye Siporo Rusange i Brazzaville
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25