Gatsibo: Barasaba gukorerwa ikiraro kimaze kugwamo bane, babiri bakavunika

Gatsibo: Barasaba gukorerwa ikiraro kimaze kugwamo bane, babiri bakavunika
Bifuza ko iki kiraro gisanwa

Abaturage b’Imirenge ya Gitoki, Rugarama na Rwimbogo yo mu Karere ka Gatsibo barasaba ko bakorerwa ikiraro kiri ku muhanda ubahuza kuko cyangiritse ndetse abagenzi bagera kuri bane bakaba bamaze kuhakorera impanuka bagwa muri icyo kiraro, babiri muri bo bakavunika.

Aba baturage bavuga ko umuhanda Finance Nyababubare uca kuri iki kiraro ukoreshwa n’abagenzi benshi ndetse ko nta yindi nzira iri hafi kuko ahandi ari mu gishanga kitarimo inzira. Kuri ubu babangamiwe nuko iyi nzira itari nyabagendwa biturutse ku iyangirika ry’ikiraro aho biri kugira ingaruka ku bikorwa byabo bya buri munsi.

Mukarukundo Liberata yagize ati: ”Hari abaturage batuye hano ariko ibikorwa byabo bya buri munsi bibasaba kwambuka ikiraro bakajya hakurya. Hari ubuhinzi aho abenshi bahinga muri iki gishanga cy’umuceri, inzira ari uguca kuri iki kiraro bivuze ko mu gihe cyaba kidakozwe byagorana cyane iyo ari mu gihe cy’imvura utabasha kwambuka mu mazi.”

Bambanze Antoine avuga ko kubera guhatiriza abantu bagaca kuri iki kiraro kuri ubu hari abantu bane bamaze kuhakorera impanuka bakagwamo. Ati: “Ni yo nzira yonyine iri hafi itugeza ku isoko Rwagitima ndetse no ku bakeneye kugera nko ku Karere iyi ni yo nzira. Ubu hari abantu bane bamaze kugwa muri ariya mazi aho harimo na 2 bahavunikiye amaguru ubu yaramugaye. Hari abandi bahakomerekera cyangwa ibyo bafite bikangirika. Ku bw’amahirwe ntawurapfiramo ariko hari impungenge ko kidasanwe hari n’abazahaburira ubuzima.”

Abaturage bakoresha iki kiraro bifuza ko cyasanwa, imigenderanire n’ubuhahirane bugakomeza nka mbere. Twagira Steven agira ati: “Turasaba ubuyobozi kudukorera iki kiraro kuko tugikoresha mu bucuruzi no mu yindi mirimo. Nibagikore kandi kuko kinifashishwa n’abanyeshuri biga i Nyakayaga aho gishobora gutuma bahagarika amasomo babuze aho baca. Ni kimwe n’abantu bajya mu Murenge wa Rwimbogo mu bice bya Kabeza, aho iyo nzira ari yo ya hafi kuri bo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko hari gahunda yo gusana ibiraro bitandukanye muri aka Karere, iki nacyo kikaba kizitabwaho mu gihe cya vuba. Umuyubozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yagize ati: ”Hari ibiraro twakoreye inyigo biri gukorwa ndetse biri hafi kurangira dufite n’ibindi tugiye gukorera inyigo na byo bigakorwa iki nacyo kikaba kirimo. Turizeza abaturage ko iki kiraro nacyo kizakorwa mu gihe cya vuba kuko nkuko mbivuze inyigo yacyo igiye gukorwa.”

Kugeza ubu ubuyobozi bugaragaza ko hari gukorwa ibiraro umunani mu gihe ibindi 10 birimo n’iki guhuza Umurenge wa Gitoki na Rugarama nabyo bigiye gukorerwa inyigo bikazakorwa.

Ikiraro gihuza Rugarama na Rwimbogo hari abakigwamo bakamugara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42