Inzobere mu buzima rusange zavuze ibiranga umukozi mwiza

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Inzobere mu buvuzi butandukanye burimo imirire no kuboneza imirire ndetse n’ubuzima bw’indwara zo mu mutwe, bavuze ko umukozi mwiza ari uwikunda, afite ahantu hatekanye akorera, hakiyongeraho kuba afata amafunguro atuma akomeza kugira ubuzima bwiza.

Mukakayumba Anastasie, inzobere mu mirire no kuboneza imirire (Nutritionist) muri kampani itanga serivisi z’imirire no kuboneza imirire hagamijwe gukumira indwara zifite aho zihuriye n’imirire, avuga ko kugira ngo umukozi ashobore gutanga umusaruro mu kazi, hashingirwa ku bintu byinshi.

Umukozi atanga umusaruro mwiza mu gihe agomba kuba ibyo akoramo ari ibintu yumva, akunda. Ashobora kuba yarabyize cyangwa atarabyize ariko akaba ari ibintu akoramo abyumva kandi abikunze kandi ngo afite ubumenyi buhagije mu byo akoramo.

Gukora neza akazi ku mukozi ni uko aba agomba kuba akorera ahantu hamufasha gukora neza, yaba mu bo bakorana, abayobozi kandi na we ubwe aba agomba kwibanira neza.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yagize ati: “Kwibanira neza bivuze kuryama igihe cyabugenewe hagati ya Saa tatu na Saa yine. Ni wa muntu urya indyo yuzuye, ukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo ya maraso ye atembere neza mbese yumve anezerewe.

Hari ukuruhuka, gukora akazi ke neza bijyanye n’ubumenyi abifiteho, kunywa amazi, kujya ku kazuba, kwambara neza agasa neza, ibyo ni byo bita kwibanira neza.”

Mukakayumba akomeza avuga ko umwuka mwiza mu kazi cyangwa n’uburyo ikigo cyungutse ari ibintu bifasha umukozi kwishima ndetse no kuguma mu kigo akagikunda agakomeza kugikorera.

Ati: “Umwuka mwiza mu kazi, mu rugo aho atuye na we ubwe kwibanira neza no kuba ahembwa amafaranga yumva amunejeje ibyo bintu bituma umukozi atanga umusaruro mwiza.”

Agaragaza ko umukozi agomba kurya amafunguro afasha ubwonko n’igice cy’umubiri bijyanye n’akazi aba agomba gukora, icyakoze ngo ntagomba kubura imboga, imbuto n’amazi.

Murindabigwi Augustin, umuganga w’indwara zo mu mutwe mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugira ngo umukozi akore afite ubuzima bwiza; aba agomba kwiyitaho we ubwe ku giti cye.

Ashimangira ko umukoresha we afite inshingano zo kumufasha kubona ibyingenzi kugira ngo ashobore gukora.

Ati: “Harimo kumumenyera amakonji ye, kumuhembera umushahara ku gihe no kwivuza cyangwa kugenzura umubiri we mu gihe bikenewe.”

Avuga ko umukozi akeneye inkunga y’abo bakorana, biriranwa, mu gihe adafite inkunga yabo, hari igihe yumva ataryohewe no gukora.

Agira ati: “[…] nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, abantu benshi basezera mu kazi bidatewe n’uko banze ikigo ahubwo kubera ko batarimo kubona ahantu ho gukorera habaryoheye.

Umuntu ashobora gukora, kuguhemba amafaranga menshi ariko kubera aho hantu utahabona inkunga ukeneye, yo kuba ufite abantu muvugana, bakwishimiye, ngo wumve aho hantu ari umuryango, ukumva nta kintu bikikumariye kubera ko tubaho twumva twishimiye kubona abantu batwishimiye.”

Ishimwe Aurore, Umukozi muri Sanlam Allianz, avuga ko yizihije umunsi mpuzamahanga w’umurimo akora siporo ndetse anaganirizwa ku bijyanye n’ubuzima n’uko yakwitwara kugira ngo arusheho gukora akazi ke neza.

Ati: “Ikintu cy’ingenzi namenye ntari nsanzwe nzi, ni ukumenya ingano y’amazi ushobora gufata, ko ajyana n’ibiro ufite. Batubwiye ko ufata ibiro byawe ufite ukabigabanya 30 bikakwereka ingano y’amazi ugomba gufata ku munsi.”

Akomeza avuga ko babwiwe ko kugira ngo akazi gashobore kugenda neza, ari uko wowe ubwawe w’imbere ugomba kwikunda, ukiyitaho kandi bikajyana n’uko wifata mu mirire, ibyo unywa ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.

Jean Claude Murekezi, na we ukorera Sanlam mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibiganiro yahawe ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, byamufashije kuko yavanyemo amasomo meza, uburyo umukozi yaba mu buzima bwiza n’uko yabaho neza.

Ati: “Batubwiye ko mu kazi ugomba kwimenya, ukamenya uwo uri we, ugakora akazi neza kandi ugakorana neza n’abo mukorana, ukamenya uko iwawe mu rugo ugomba kwirinda indwara, ukanywa amazi, ukarya imboga, imbuto n’ibindi.”

Ku Isi, mu mwaka wa 2022 habaruwe abantu 60% bari mu kazi ariko 15% muri bo bagejeje ku myaka yo gukora bari bafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’gihugu cyita ku buzima (RBC) bwagaragaje ko mu bakozi 30% basiba akazi nta mpamvu, 63% muri bo bagasiba bitewe n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ndetse mu bigo birimo abakozi barenga ijana, 32% batekereje kwiyahura.

Muneza Patrick, Umukozi wa Sanlam Allianz ushinzwe itumanaho
Mukakayumba Anastasie, inzobere mu mirire no kuboneza imirire (Nutritionist) muri kampani itanga serivisi z’imirire no kuboneza imirire
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE