Rayon Sports yatsinze Marines FC izamura amahirwe make ku Gikombe cya Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.

Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare, ariko bakagorwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu. Mu minota 15, Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga harimo umupira uteretse Tony Kitoga yahannye ukurwaho na Usabimana Olivier n’umutwe.

Ku munota wa 26, Marines FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ndikumana Fabio yahaye Mbonyumwami Taiba ari mu rubuga rw’amahina, ariko Kwizera Olivier aramutanga awufata neza.

Ku munota wa 35, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na myugariro Bishira Latif ku kazi gakomeye kakozwe na Mugisha Didier wabanje gucenga myugariro wa Marines.

Iyi kipe yakomerejeho bidatinze ku munota wa 40 yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ndikumana Asman ku mupira na Bigirimana Abedi yamuhaye, yinjira mu rubuga rw’amahina, aroba Sugira Ruhumuriza Clovis umupira uruhukira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Marines FC ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, Marines FC yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka kugabanya umwenda harimo ishoti Sibomana Sultan Bobo yateye, umupira ukora ku mukinnyi wa Rayon Sports ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 57, Rayon Sports yibwiraga ko yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na Ndikumana Asman, ariko umusifuzi Ntirenganya Elie uri ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 58, umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves yakoze impinduka Mbonyumwami Taiba asimburwa na Nyarugabo Moise.

Mu minota 60, Marines FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura nibura igitego kimwe muri bibiri ariko abakinnyi bayo barimo Sibomana Sultan Bobo bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Ku munota wa 70, Nyarugabo Moise yatsindiye Marines FC igitego cyo kwishyura ku mupira wo hasi yateye Kwizera Olivier awukurikiza amaso ujya mu izamu.

Iminota 10 ya nyuma yarazwe no gusatira kwa Marines FC yashakaga igitego cya kabiri cyo kwishyura, ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports bakomeza kwihagararaho.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Marines FC ibitego 2-1, izamura amahirwe yayo make mu guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Gikundiro yagize amanota 51 ku mwanya wa kane mu gihe Marine FC yagumanye amanota 41 ku mwanya wa munani.

 Indi mikino yakinwe, Police FC yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 47 nyuma yo kunganyiriza na Musanze FC ubusa ku busa kuri Stade Ubworoherane.

Mukura VS yagize amanota 45 ku mwanya wa karindwi itsinze Gorilla FC ibitego 2-1 naho Gicumbi FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1.

Abakinnyi Marines FC yabanje mu kibuga
Tonny Kitoga ahanganye na Usabimana Olivier
Hozinaya Kennedy azamukana umupira
Mugisha Didier yishimira igitego cya mbere yagizemo uruhare
Ndikumana Asman yishimira igitego cya kabiri yatsinze
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 9, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE