Abagize EAGF bavuga ko bashyize imbere gukorera hamwe
Abayoboke b’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije na demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Green Federation, EAGF) bavuga ko abatuye mu bihugu banyamuryango bakwiye gukomeza gukorera hamwe nta vangura hagati yabo.
Babigarutseho kuva ku wa 08-09 Gicurasi 2026, mu nama yaberaga mu Mujyi wa Kigali, ihuje abahagarariye aya mashyaka baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama kandi yari igamije kwizihiza imyaka 25, ihuriro ry’aya mashyaka ku rwego rw’Isi rimaze rishinzwe.
Abayoboke b’aya mashyaka bagaragaza ko kuba basigaye bakorana neza bagahuza imbaraga badashingiye ku ivangura rishingiye ku bihugu no kuba amashyaka yabo ashobora kubona imyanya mu nzego za Leta, ari ibyo kwishimira bagezeho mu myaka 25 ishize nubwo hakiri imbogamizi.
Charles Bbaale, Perezida w’Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na demokarasi muri Uganda, yagize ati: “Mbere tugitangira nashoboraga kukureba nk’Umunyarwanda, undi nkamureba nk’Umunyasomaliya ariko ubu turi umuryango umwe.
Ubumwe bw’Afurika burimo buraza kandi buri wese arimo gukora uruhare rwe neza. Nk’abagize amashyaka agamije guharanira kurengera ibidukikije ntabwo dufite amoko muri twe, turwanya akarengane kose ntabwo dukora nk’Abanyepolitike bahanganye ahubwo turi abafatanyabikorwa ba Leta.”
Uhagarariye ishyaka riharanira kurengera ibidukikije na demokarasi muri Kenya, we avuga ati: “Twashyizemo imbaraga nyinshi kandi hari ibyagiye bitera imbere biboneka mu muryango, tugendeye ku mahame tugenderaho.
Tumaze kugira abaduhagararira mu nzego za Leta zitandukanye by’umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda; yaba mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite no muri Sena.”
Yavuze ko ngo nko mu gihugu cya Kenya, mu matora aheruka bariyamamaje nubwo nta mwanya babonye ariko ngo baracyahatana.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka aharanira kurengera ibidukikije na Demokarasi ku Isi, Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, agaragaza ko bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu myaka 25 ishize iri huriro ribayeho.
Yagize ati: “Habayeho iterambere ryinshi, imitwe ya Politiki irakomera, abantu bagenda bumva ko Politiki yo kurengera ibidukikije ireba buri wese. Mbere bumvaga ko itareba buri wese ariko byaje kugaragara ko buri muntu wese bimureba ndetse hajyaho n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurengera ibidukikije.”
Dr. Habineza avuga ko amasezerano yo kubungabunga ikirere, kwita ku bituma habaho imihindagurikire y’ibihe, ko Leta zose zashyizeho umukono ku buryo ngo buri wese agomba kumva ko kurengera ibidukikije bimureba.
Akomeza agira ati: “Twe twatangiye 2009 ariko nashoboye kujya mu Nteko rusange ya Kabiri yabereye muri Brazil mu 2008, navuga ko natwe twatangije ishyaka kandi ishyaka ryacu ryamaze kwemerwa mu gihugu, turacyagira uruhare rukomeye mu myubakire y’igihugu cyacu.
Twagiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018; mu mutwe w’Abadepite ndetse na Sena kandi turacyafite icyizere ko no muri Guverinoma tuzajyamo.”
Ihuriro ry’Amashyaka aharanira kurengera ibidukikije na demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba rigizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Somalia n’u Burundi.





