Nyamasheke:  Yakubise isuka agwa ku mubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Mukasibomana Aline yakubise isuka arimo gutabira ibijumba mu Mudugudu wa Rusambu, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, akuruye urwiri azamura umwenga warimo umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Murenge wa Ruharambuga, Mukankundiye Fabienne yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugore akimara kubona uwo mubiri yahise atabaza umugabo we bagafatanya guhuruza inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano.

Mukankundiye yagize ati: “Yarekeye aho guhinga ajya guhamagara umugabo we Ndayiringiye Aaron, umugabo ahamagara ubuyobozi bw’Akagari n’inzego z’umutekano n’abaturanyi, baraza bakomeza gucukura bareba ko hari indi mibiri bahabona, babonamo udukabutura 2 n’udupira 2 tw’abana ariko tutarimo imibiri.”

Avuga ko uwo mwenda wabonetsemo umubiri ari uw’umugore, hanaboneka umweko yari akenyeje uwo mwenda n’ishapule yari yambaye, bigaragara ko ari umubyeyi wicanywe n’abana ba babiri. 

Avuga ko ikindi cyabemeje ko uyu mubiri ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko iruhande rw’aho wakuwe hari hari ubwiherero bwajugunywemo abandi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo abo bajugunywe mu bwiherero, bikekwa ko ababajugunyemo hari abo bakuyemo nyuma yo kubona ko bwuzuye bakabajugunye imusozi bakarenzaho agataka.  

Ikindi avuga ni uko aka gace uyu mubiri wabonywemo hiciwe abagore n’abana benshi, bikaba bidashidikanywa ko n’aba ari abishwe icyo gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nubwo hataramenyekana imiryango yabo.

Ati: “Nka IBUKA turasaba ko abakoze Jenoside batuye muri aka gace, bafunguwe kimwe n’abandi baturage batahigwaga bari bahatuye, baduha amakuru nyayo y’uyu mubyeyi n’abana be kuko n’abo bari bajugunywe mu bwiherero babonetse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”

Akomeza avuga ko bakomeje kubabazwa n’uko imibiri iboneka mu buryo budasanzwe, imu gihe bahinga, ahubakwa ibikorwa remezo n’itwarwa n’umuvu w’amazi mu gihe abakekwaho kubica n’abahamwe n’ibuaha Bahari ariko bakaba baranze gutanga amakuru. 

Ikibashengura kurushaho ni uko abanga gutanga amakuru byitwa ko bireze bakemera ibyaha barireze ibice bagasigaza andi makuru bahishe.

Asabye ubukangurambaga ku bireze n’abatarahigwaga, bakabohoka bakerekana n’ahandi hakiri indi mibiri kuko ari bo bazi aho  abicwaga bashyirwaga. 

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Ruharambuga, Nyirangirimana Hélène yavuze ko uyu mubiri wajyanywe ku Biro by’Akagari ka Kanazi gutunganywa ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Tuzanakoresha inama abahaturiye, abakoze Jenoside bahari n’abandi bari bahatuye, bibukiranye amakuru tumenye nyirawo n’abo bana, kuko niba iruhande rwawo harakuwe indi mibiri ku makuru yari yatanzwe n’abo baturage, n’aya batayayoberwa.”

Yongeye gusaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyatanga igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE