Queen Kalimpinya yitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika ya Rally 

Queen Kalimpinya yitwaye neza muri Shampiyona Nyafurika ya Rally 

Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya, wari uhagarariye u Rwanda mu bakinnyi barenga 50 bitabiriye Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka, yegukanye umwanya wa kabiri mu Cyiciro cya Kabiri (ARC2).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo mu mihanda yo mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda hakiniwe rimwe mu masiganwa y’imodoka akomeye muri Afurika abera mu mihanda y’igitaka ya ‘Pearl of Africa Uganda Rally 2026’.

Kalimpinya utari witabiriye umunsi wa mbere, yakinnye ku munsi wa nyuma ndetse yitwara neza mu cyiciro yari ahatanyemo cya ARC2 cyarimo imodoka esheshatu.

Muri iki cyiciro Umunyakenya, Samman Vohra ukinana na Drew Sturrock mu modoka ya Skoda Fabia Evo, ni we wahize abandi akurikirwa na Queen Kalimpinya wakinanaga na Gasarabwe Alain bari mu modoka ya Subaru Impreza WRX STi 4 D R4. Mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona Nyafurika cyegukanywe na Karan PATEL wakinanaga na Tauseef Khan.

Biteganyijwe ko amasiganwa ya Shampiyona Nyafurika azakomereza mu Rwanda, hakinwa  Rwanda Mountain Gorilla Rally, iteganyijwe guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026.

Kalimpinya Queen ni we mugore wenyine witabiriye iri rushanwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25