Brazil: Urupfu rw’umunyekongo rwateje imyigaragambyo yitabiriwe n’ibihumbi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bigaragambije hirya no hino mu mijyi ya Brazil, kuva i Rio de Janeiro kugeza i Sao Paulo, nyuma y’iyicwa ry’impunzi y’umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wakubiswe kugeza apfuye mu kwezi gushize.

Aljazeera yatangaje ko Moise Mugenyi Kabagambe w’imyaka 24 yishwe taliki ya 24 Mutarama 2022, ubwo yagabwagaho igitero n’abagabo batatu aho yari ari mu kazu kegereye ku nkombe y’inyanja aho yakoreraga. Abamugabyeho igitero bafashwe na camera zicunga umutekano, Polisi ikaba ari yo yatangaje ayo mashusho.

Urupfu rwe rwateje umujinya n’uburakari mu gihugu cyose. Kuri iki  Cyumweru, imyigaragambyo yateguwe n’umuryango we, yitabiriwe ku bwinshi cyane kuruta uko byari byitezwe.

Iyi videwo yashyizwe hanze na Polisi yerekana abagabye igitero kuri uyu musore baramuhondaguye mu gihe cy’iminota 13, bakamuryamishije hasi bamukubita inkoni, bakomeza no kubikora na nyuma yo guta ubwenge.

Nyuma nyuma ayo mashusho abagaragaza bagerageza kumuhaga ku gituza ariko ntibyakunda, birangira bahiritse umubiri we.

Urupfu rw’uyu musore kandi rwakanguye ibikorwa byo kurwanya ivanguramoko, aho benshi bamagana ibintu bisanzwe bimenyerewe cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byo kwica abirabura.

Ubu bwicanyi bwabaye mu mwaka w’amatora, aho Perezida Bolsonaro agamije kwiyamamariza manda ya kabiri. Ariko abigaragambyaga bavuga ko guceceka kwe kuri iki kibazo kwerekana uburyo yakoze bikemu gihe yamaze ku buyobozi.

Abigaragambya bateraaniye ku kabutiki ka Kabagambe, ayo naniciwe, binavugwa ko yafashwe nk’inyamaswa, nk’ikintu, kubera ko yishyuzaga abo bagabo ideni bari bamurimo ry’amadolari 20 bari barengeje iminsi ibiri ku gihe bagombaga kumwishyuriraho.

Umunyamategeko Carla Lima, uri mu bitabiriye imyigaragambyo, yagize ati: “Duteraniye hano twese kubera ko dushaka ko abirabura bafatwa nk’abantu. Kabagambe ashobora kuba yari umuhungu wanjye, umuvuandimwe cyangwa mubyara wanjye.”

Iyo myigaragambyo kandi yabereye n’ahitwa Belo Horizonte, Porto Alegre, Salvador, mu Murwa Mukuru wa Brasilia ndetse n’indi mijyi itandatu yo muri icyo Gihugu.

Kabagambe yahungiye muri Brazil mu mwaka wa 2011 aturutse mu gace ka Bunia, mu Ntara ya Ituri iherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya RDC.

Mu myaka isaga 10 yari amaze muri icyo Gihugu, agace akomokamo karanzwemo imirwano y’urudaca, ndetse ibitangazamakuru byo muri RDC bitangaza ko umuryango we wahunze imirwano yahuzaga amoko y’aba Hema n’aba Lendu.

Mubyara wa Kabagambe, Yannick Kamamba, yagize ati: “Twahunze ubwicanyi bwakorwaga mu ntambara ariko aho twahungiye twahasanze ubundi bwicanyi burenze.

Kugeza ubu Abanyekongo barenga 2,500 bahawe ibyangombwa by’ubuhunzi muri Brazil nl’igihugu kigari cyo muri Amerika y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2000, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera inareberera ibirebana n’abimukira.

Mu myaka mike ishize, Brazil yagiye ibona ubwiyongere bw’impunzi zituruka muri Congo no muri Cameroon bifuzaga kwambuka imipaka n’amaguru bagana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Imyigaragambyo yakozwe mu bice bitandukanye bya Brazil
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 6, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE