Bamporiki Edouard yahagaritswe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Bamporiki Edouard yahagaritswe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Bamporiki yahagaritswe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Ihagarikwa rye kuri izi nshingano yakoraga guhera mu mwaka wa 2019, avuye ku buyobozi bw’Itorero ry’Igihugu yari amazeho indi myaka itatu, rije rikurikira amakuru yazindutse acaracara ku mbuga nkoranyambaga bihwihwiswa ko yatawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco afunzwe akaba akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rirakomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Bamporiki wavutse mu mwaka wa 1983, yabaye umwanditsi n’umukinnyi w’amafilimi, by’umwihariko akaba umutahira n’umusizi wabigize umwuga.

Bamporiki Edouard yamaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko hanyuma muri Kanama 2017 agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48