APR FC yatsinze AS Kigali isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa Shampiyona y’u Rwanda, isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kuko ari yo kipe yo mu Rwanda ihagaze neza. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi 2026.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa cyenda Cheikh Djibril Ouattara yafunguye ku mupira yateye ugendera hasi uruhukira mu izamu.

Mu minota 20, AS Kigali yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Sunday Inemesit Akang yateye ari mu rubuga rw’amahina unyura ku ruhande gato.

Iyi kipe yakomeje kugendera muri uwo mujyo harimo umupira Sunday Inemesit yahaye Ndayishimiye Didier, uwuteye ukurwamo neza n’umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Mu minota 35, Umupira wakomeje kwiharirwa cyane na AS Kigali mu kibuga, ariko abakinnyi bayo basatira bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze AS Kigali igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri, iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali yagarukanye imbaraga bidatinze ku munota wa 47, Iyabivuze Osee yishyuye igitego ku mupira Ndayishimiye Didier yamuhaye awushyira mu izamu.

Nyuma y’umunota umwe, APR FC yahise isubiza ku mupira Djibril Ouattara yatanze  mu rubuga rw’amahina, Kiwanuka awukoraho usanga William Togui wateye ishoti rifata umutambiko w’izamu, umupira ujya hejuru.

Ku munota wa 60, Umunyezamu Hakizimana Adolphe yakoreye APR FC, akuramo umupira ukomeye wari utewe na Sinary Diarra.

Ku munota wa 67, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Memel Dao asimburwa na Ruboneka Jean Bosco.

Izi mpinduka zafashije APR FC gusatira ishaka igitego cya kabiri

Ku munota wa 74, Ngabonziza Pacifique yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe wari uvuye kuri Niyomugabo Claude.

Iminota 10 ya nyuma yarazwe no gusatira cyane kwa AS Kigali yashakaga igitego cyo kwishyura harimo umupira ukomeye Hakizimana Adolphe yakuyemo usa n’uwageze ku murongo.

Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1. isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka kuko ari yo kipe yo mu Rwanda ihagaze neza.

APR FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 59, ikurikiye ya Al-Hilal ya mbere n’amanota 70 mu mikino 30 nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 byinjijwe na Ahmed Salem na Girumugisha Jean Claude mu gihe Al-Merrikh SC ifite amanota 58 ku mwanya wa gatatu ariko mu mikino 29.

Iyabivuze Osse yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye AS Kigali mu ntangiro z’igice cya kabiri
Igitego cya Ngabonziza Pacifique cyahesheje APR FC intsinzi isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona
Byiringiro Gilbert ahanganye na Sunday Inemesit
Djibril Ouattara ni we wafunguye izamu hakiri kare
APR FC yatsinze AS Kigali isatira kwegukana igikombe cya Shampiyona
Djibril Ouattara yujuje ibitego 15 amaze gutsinda muri Shampiyona uyu mwaka
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE