Ubuze umusoro arakubitwa akanyagwa amatungo – Ubuhamya bw’uwavukiye mu mashyamba ya RDC 

Ubuze umusoro arakubitwa akanyagwa amatungo – Ubuhamya bw’uwavukiye mu mashyamba ya RDC 

Hakizimana Sebutozi, ni umwe mu Banyarwanda batashye muri uku kwezi kwa Gicurasi, agaragaza uburyo bahohoterwaga kubera ko babuze umusoro wo gusorera inyeshyamba zo mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Hakizimana avuga ko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. We na bagenzi be bari batuye mu gace kazwi nka Petimunsanga muri Walikare. Avuga kandi ko ubuzima butari buboroheye. Mu byari bibakomereye we na bagenzi be, harimo gutanga umusoro utawubonye agakubitwa ndetse akaba yanafungwa.

Ati: “Ako gace kayobowe n’uwitwa Gido, yajyaga adusoresha amafaranga yitwa Irengerabuzima, ni amafaranga yo muri RDC 2 000 (1 000 FRws) buri kwezi guhera ku myaka 15 buri wese yagombaga kuyatanga.” Akomeza agaragaza ko utayabonye bamushakaga bakamufunga ndetse hakiyongeraho n’inkoni cyangwa se bakaza kugutwara ibintu mu rugo iwawe.

Ati: “Iyo ukwezi kwashiraga buri wese yagombaga kuyatanga, utayabonye ntabyo kwiregura barakujyanaga bakajya kugufunga, maze bakaza iwawe bagatwara itungo bahasanze. Iyo itungo bariburaga baragufungaga ndetse ugakubitwa cyane kugeza igihe abo mu muryango wawe bayazaniye.”

Akomeza avuga ko atari amagambo byamubayeho aho hari igihe yayabuze kuko afite abana bane n’umugore bityo yagombaga gusorera abantu batatu. Ati: “Uko kwezi ntabwo nari narabonye akazi maze barantwara banyishyuza ibihumbi bitandatu. Barantwaye barankubita cyane kugeza umugore wanjye ayashatse arayazana kuko itungo twari dufite yari inka rero nari nabwiye umugore ngo ayihishe maze baje barayibura.” 

Uretse kuba barasoraga Hakizimana ahamya ko ubuzima bundi bwari bugoye kuva yavukira mu buhungiro mu nkambi ya Mugunga. Hakizimana ni umwe mu Banyarwanda 1 850 bamaze guca mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi. Kuri ubu avuga ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda agiye gusanga cyane cyane aho avuka mu gace ka Kayove, kuri ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Hakizimana ni umwe mu Banyarwanda 1 850 bamaze kunyura mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi
Hakizimana avuga ko yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ko kuva yavuka yari atarabona amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42