Amatariki y’igitaramo cyateguwe na Joshua Ishimwe yamenyekanye

Amatariki y’igitaramo cyateguwe na Joshua Ishimwe yamenyekanye

Umuhanzi Joshua Ishimwe wamamaye ku ndirimbo ‘Reka ndate Imana Data’ yateguriye abakunzi be igitaramo yise ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ kizaba mu kwezi gutaha.

Joshua yatangaje ko iki gitaramo kizaba taliki 20 Kanama 2023 kikazabera muri Camps Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Mu myaka Ibiri amaze akora umuziki gakondo, ni inshuro ya Mbere agiye gukora igitaramo.

Yahisemo gukora umuziki gakondo kuko ngo akunda umuco nyarwanda.

Yagize ati “Impamvu nahisemo gukora gakondo, icya Mbere nuko nkunda iby’iwacu bishingiye ku muco wacu.

Ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y’umuco wacu duhuriyeho, twisangamo nk’abanyarwanda”.

Kwinjira mu gitaramo ni amafaranga ibihumbi Bitanu mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 15,000 Frw na 20,000 Frw. Ni mu gihe kandi ameza y’abantu Batanu ari 250,000 Frw.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira arimo kugurishirizwa kuri Regina Pacis, Zion Temple Gatenga, Bethsida Holy Church (Gisozi), Saint Famille, EAR Remera no kuri Camelia mu Mujyi ahazwi nko kuri CHIC.

Hashyizweho uburyo bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ hakoreshejwe Kode *182*8*1*604473#.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika- Constantine nyuma yo gutsinda Cape -Vert 30 Nzeri 2026 Saa 12:47
  2. Dogiteri Nsabi yanditse indirimbo ‘Urugendo’ arira 30 Nzeri 2026 Saa 12:16
  3. Gatsibo: Kuva mu makimbirane byatumye abari abakene bigira 30 Nzeri 2026 Saa 11:21
  4. Rubavu: Kubungabunga umugezi wa Sebeya byahinduye imibereho y’abaturage 30 Nzeri 2026 Saa 11:04
  5. Nel Ngabo agiye gutaramira muri Amerika ku nshuro ya mbere 30 Nzeri 2026 Saa 10:29