Amajyepfo: Abaturage barashimirwa kwitabira “Igitondo cy’Isuku”

Amajyepfo: Abaturage barashimirwa kwitabira “Igitondo cy’Isuku”

Muri iki gitondo cyo ku wa 1 Werurwe 2022, mu Ntara y’Amajyepfo; abaturage bari kumwe n’ abayobozi n’abafatanyabikorwa b’uturere bazindukiye muri gahunda yiswe “Igitondo cy’isuku”. Ubuyobozi bw’iyi Ntara  bwashimye ubwitabire bw’abaturage.

Ubu buyobozi bwifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, aho iyi gahunda yaranzwe no gutunganya  ubusitani buri mu Mujyi wa Ruhango, bukomeza kubakangurira kugira umuco w’isuku haba ku mubiri, mu rugo, aho bakorera, bagaharanira  guhorana isuku aho bari hose, isuku bakayigira umuco.

Abaturage na bo bishimira ko gahunda y’ “Igitondo cy’isuku” izarushaho kubahwitura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait yashimiye abaturage  kuba bitabiriye ari benshi, akangurira abantu bose kugira umuco w’isuku. Ati: “Mugire  isuku muri byose”.

Mu tundi Turere tugize iyi Ntara y’Amajyepfo na ho gahunda yitabiriwe, hakozwe ibikorwa binyuranye  by’isuku  hakurikijwe ibyo abaturage bateguye gukora  mu midugudu yabo cyangwa aho bakorera kandi  abayobozi bafatanya  na bo. Mu byakozwe harimo gutunganya imihanda,  gukora isuku mu ngo, ahahurira abantu benshi n’ibindi.

Gahunda y’ “Igitondo cy’isuku” yatangijwe ku mugaragaro  mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Gashyantare 2022, ikorwa  buri wa Kabiri, kuva saa moya kugera saa mbiri. Guverineri w’iyi Ntara  Kayitesi Alice,  ubwo yayitangizaga yavuze ko impamvu yayo ari ukugira ngo umuturage wese arangwe n’isuku kuri we ubwe n’aho ari hose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25