Ab’i Kirehe bamwenyuye bataha umushinga w’amazi wa miliyoni 612 Frw

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 1, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara mu tugari twa Nyagasenyi na Butezi bari bamaze imyaka myinshi bavoma amazi mabi bari mu byishimo nyuma yo gushyikirizwa amazi meza.

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare ubwo mu Murenge wa Gahara w’Akarere ka Kirehe, umushinga wo gukwirakwiza amazi meza wubatswe utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 612 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga ugizwe n’umuyoboro  w’amazi ureshya na Kilometero 19 069, uyageza ku baturage 8 621 bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe. 

Hubatswe kandi amavomo rusange 12, amavomo abiri ku bigo by’amashuri bibiri ndetse no ku mavuriro y’ingoboka (Post de Sante).

Ni umushinga kandi wubatse ibigega harimo igifite metero kibe 50 na 5 bya metero kibe 15.

Bamwe mu baturage bahawe amazi muri uyu mushinga bishimira ko bazajya  bavoma hafi ndetse no kuba bagiye kwimakaza isuku n’isukura.

Mukanyandwi Valeria ati: “Ubu duteka amazi, tunywa amazi meza kandi twumvaga ari iby’abakire, baduhuguye uko twagira isuku.”

Ruzindana Valens umuyobozi w’ikigo cy’Urwunge rw’amashuri Kabagera ati: “Nk’abana babaga bafite ikibazo, koza ibikoresho, guteka byabaga bigoye mbere y’uko tubona aya mazi, kuba ari mu kigo byatwongereye imbaraga zikomeye cyane”.

Yakomeje agira ati: “Twari dufite impungege zikomeye cyane ko amazi bavomaga y’igishanga ashobora kubatera indwara ariko ubu amazi twahawe ni amazi afite isuku nta kibazo.”

Uyu murezi avuga ko mu kwezi kuri icyo kigo, bakoreshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma yo kubona amazi amafaranga bishyuraga yaragabanyutse.

Ni umushinga wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bupani biciye mu muryango Water Aid ukwirakwiza amazi meza ndetse no kwimakaza isuku n’isukura.

Uhagarariye Water Aid Rwanda Mukeshimana Vestine yavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda ko yaborohereje, mu kubaka ibi bikorwa bigeza amazi ku baturage  kandi ko ibikorwa bikomeje.

Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yadushyigikiye ndetse n’Akarere ka Kirehe, ubu turabifuza ngo dufatanye mu rugendo rwo gufasha buri wese ngo agire isuku akagira ubwiherero ndetse no kugira isuku, mureke dufatanye kugira ngo abantu bose babashe kubona ibi byiza”.

Rangira Bruno, Umuyobozi  w’Akarere ka Kireke, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo ndetse n’abayatanga bagakorera ku gihe.

Ati: “Ndasaba abatanga amazi ko amazi atangwa mu buryo buhagije hari aho twagiye tubona abashinzwe kuvoma, ugasanga baraza amasaha yakuze. Abaturage baza kuvoma bakabura amazi, turabasaba ko baha abaturage amazi kuko ni cyo bayaherewe.”

Kugeza ubu Akarere ka Kirehe kari ku 72% mu gukwirakwiza amazi meza ku baturage.

Ubuyobozi bw’ako Karere buvuga ko mu kuziba icyo cyuho cy’abaturage 28% batarabona amazi meza, aho hazubakwa uruganda rufata amazi ku mugezi w’Akagera ruzatuma abaturage bose abageraho. 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 1, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE