Abasirikare Bakuru bo muri Ghana bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 25
Image

Abasirikare bakuru bo muri Ghana bari mu Rwanda mu rugendo shuri rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ubumwe n’iterambere, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushimangira ubufatanye mu burezi n’amahugurwa bya gisirikare.

Ni abasirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare  rya  Ghana bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri.

Gen Muganga yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe yo gusangira ubunararibonye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Iza Ghana, ndetse no kurushaho guteza imbere umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu burezi bw’umwuga wa gisirikare no gusangira ubumenyi.

Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Ghana bifitanye umubano umaze igihe kandi bihuriye ku ntego zikomeye, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi bw’umwuga wa gisirikare no guhugurana.”

Abasirikare ba Ghana bayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishuri rya rikuru rya gisirikare muri Ghana, Brig Gen Eric Kodo Konadu, bagaragaje ko uru rugendo ruzabafasha kurushaho gusobanukirwa uburyo u Rwanda rukemura ibibazo by’umutekano, ruteza imbere ubumwe n’iterambere ry’Igihugu.

Gen.Konadu yashimiye Ingabo z’u Rwanda uburyo zabakiriye, anagaruka ku mubano w’amateka uhuza ibihugu byombi, by’umwihariko uruhare rw’abasirikare  bo muri Ghana mu gutabara abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko uru ruzinduko ari amahirwe yo kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse rugafasha abasirikare ba Ghana kurushaho gusobanukirwa ubunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ubumwe n’iterambere.

Mu biganiro bagiriye ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aba basirikare bahawe ibisobanuro ku ivugurura n’iterambere by’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’umusanzu wazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Muri ibyo biganiro, basobanuriwe uko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zavutse  kandi zigakomeza urugamba rw’iterambere, kuva ku mutwe w’ingabo wari ugamije kubohora igihugu zikaba Ingabo zikora kinyamwuga,umwuga zigezweho, ndetse banasobanurirwa uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu, kubungabunga amahoro mu karere no guteza imbere umutekano mpuzamahanga.

Aba basirikare kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo gukomereza urugendo mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Gahunda y’uruzinduko rwabo izakomeza basura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF (RDF Command and Staff College), ibigo byita ku mibereho myiza y’abasirikare birimo Zigama CSS na Military Medical Insurance, ndetse n’izindi nzego za Leta.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Muganga Mubarakh yakiriye abasirikare bakuru ba Ghana
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 23, 2026
  • Hashize iminota 25
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE