Carine na Confiance mu bahawe ibihembo mu bahanzi nserukarubuga

Carine na Confiance mu bahawe ibihembo mu bahanzi nserukarubuga

Abarimo Kibasumba confiance, Umusizi Tuyisenge na Maniraguha Carine, mu bahanzi bahawe ibihembo byateguwe hagamijwe gushimira abahanzi nserukarubuga mu ngeri zitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibyo bihembo byabaye mu ijoro rya tariki 27 Werurwe 2024, bibera mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni ibihembo byateguwe n’Urugaga rw’Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation) hagamijwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi n’uw’Ikinamico muri uyu mwaka.

Mu byiciro by’abahembwe hajemo n’Ubusizi, aho byagaragaye ko abasizi batatu barimo Carine, Tuyisenge na Confiance bari mu batahanye ishimwe ryabo.

Carine Maniraguha wari wanizihije isabukuru y’amavuko yahawe ishimwe ry’umusizi ukora ubusizi abukunze, aho nyuma yo kwakira igihembo cye yavuze agace gato k’igisigo cye kigaruka ku bigwi bye nk’umukobwa wavutse benshi bavuga ko ntacyo azavamo n’ubutwari bw’umubyeyi we (Nyina) utarabyitayeho.

Umusizi Tuyisenge Olivier na we ari mu basizi bahawe ishimwe ry’umusizi mwiza w’umugabo w’umwaka (Best Male Poet of the year), mu gihe Kibasumba Confiance umaze igihe kigera mu mwaka akora ubusizi yahawe ishimwe ry’umusizikazi mwiza w’umwaka.

Uretse ubusizi ibindi byiciro byahatanye mu iri serukiramuco ryo gushimira abahanzi nserukarubuga, harimo abanyarwenya n’abakinnyi b’ikinamico.

Ibi bihembo byatanzwe binyuze mu Iserukiramuco ryiswe Rwanda Perfoming Arts Festival ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inteko y’Umuco, ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na UNESCO (CNRU): Commission Nationale Rwandaise pour l’UNESCO), Akarere ka Huye ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi.

Umusizi Tuyisenge Olivier yahawe ishimwe ry’umusizi mwiza w’umwaka
Umusizi Carine yabonye igihembo cy’umusizi ubukora abukunze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35