Abapolisi 167 basuye Igicumbi cy’Intwari baganirizwa ku butwari bwazo

Abapolisi 167 basuye Igicumbi cy’Intwari baganirizwa ku butwari bwazo

Itsinda rigizwe n’Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bagera ku 167 bari kumwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano, ku wa 23 Nzeri 2026 basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu Karere ka Gasabo, baganirizwa ku ntwari z’igihugu hamwe n’indangagaciro zabaranze.

Ni icyiciro cy’Abapolisi bari mu mahugurwa yitwa ‘Tactical Command Course’ mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ibiganiro n’intumwa z’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari, impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO), ibiganiro byibanze ahanini ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, ibyaranze intwari z’igihugu, n’ibikorwa by’ubwitange byagaragazwaga n’intwari kuko ubwitange bwabo ari bimwe mu byatumye u Rwanda rubaho rukaguka.

Ibyo biganiro byagarutse ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, Intwari z’Igihugu ndetse n’indangagaciro z’ubutwari zirimo kwitangira Igihugu, gukunda Igihugu, kugira ubushishozi, kuba intangarugero n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Ibicumbi by’Intwari mu Rwego rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidali by’ishimwe, Ntagungira Cyprien yibukije abo ba polisi birambuye amateka yaranze intwari z’igihugu, indangagaciro remezo zaranze intwari z’igihugu, ibyiciro byazo, ibikorwa byaranzwe n’intwari z’igihugu n‘ibyiciro by’impeta abagaragaje ubutwari  ku rugamba bitwaye neza bahembwaga birimo Umudende, Impotore no Gucana uruti. 

Ati: “Gucana uruti ni impeta yahabwaga umuntu werekanye igikorwa cy’ubutwari wabaga yabashije kwivugana abanzi benshi ku rugamba.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari impeta n’imidali by’ishimwe, Deo Nkusi avuga ko inzego z’umutekano iyo zisuye Igicumbi cy’Intwari, bunguka byinshi birebana no gusigasira indangagaciro z’ubutwari bw’Abanyarwanda, bityo bagatahana amasomo atuma barushaho kunoza inshingano zabo basanzwe bakora.

Aho ku Gicumbi cy’Intwari batambagijwe, berekwa n’ubusitani bugizwe n’ubwoko bw’ibiti gakondo bitandukanye burimo umuvumu, umunyinya, inyabarasanya n’ibindi bimera Abanyarwanda  bo hambere bakoreshaga bakuramo imiti gakondo ikomoka mu bimera bivurishaga bakomeretse mu gihe babaga bari ku rugamba.

Tariki ya 29 Kanama 2026, ikindi cyiciro cy’abapolisi bato 304 bari mu masomo agenerwa abapolisi bato (NCO Course) mu iryo Ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, na bo basuye Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, biyemeza gukomeza umurage w’izo Ntwari no kuwusigasira mu nshingano zabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25