Abagororwa 256 bari kurangiza ibihano bya Jenoside basabwe kwirinda gusubira mu byaha

Abagororwa 256 bari kurangiza ibihano bya Jenoside basabwe kwirinda gusubira mu byaha

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwasabye abagororwa barimo kurangiza ibihano bahamijwe ku byaha bya Jenoside kwirinda ko bazongera kugwa mu byaha.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iri guhugura, abagororwa 256 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abagore n’abagabo, bari kwitegura gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza ibihano.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, agamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kumva uruhare rwabo mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Aba bagororwa bagize icyiciro cya 10 cy’iyi gahunda, baturutse hirya no hino mu gihugu. Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’abitabiriye, bagera kuri 227. Muri bo harimo abamaze imyaka 30 bafunze.

Umuyobozi Mukuru muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana bashishikaye.

Yagize ati: “Izi nyigisho zizabafasha kubana neza n’Abanyarwanda bazasanga ndetse no kumva uruhare bakeneweho mu kubaka igihugu.”

Yongeyeho ko muri aya mahugurwa bigishwa amateka y’igihugu, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo bwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo kwanga kuvugisha ukuri ku byaha bakoze, kwinangira gusaba imbabazi cyangwa kutagaragaza aho imibiri y’abishwe yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CP Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha no gukora ibishoboka byose kugira ngo batazongera gufungwa.

Ati: “Nta zina ry’umugororwa dufite hano twifuza ko rizongera kugaruka mu bitabo bya RCS. Mubiharanire kuko birashoboka.”

Yabasabye kuzagera mu miryango yabo biteguye kugaragaza impinduka mu myitwarire no kugira uruhare mu buzima bw’imiryango yabo n’igihugu.

Ati: “Mutangire mwitegure gutanga byinshi kugira ngo babone ko mwahindutse, mwitandukanye n’ikintu cyose cyatuma mwongera kwinjira mu muryango w’Igororero.”

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kugeza ku cyiciro cya 9 cyasojwe muri Nzeri 2026, abagororwa 2 103 bari bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.

Iki cyiciro cya 10 nikirangira ku wa 28 Ukwakira 2026, umubare w’abazaba bamaze kunyura muri iyi gahunda uzagera kuri 2 629.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu bitabiriye itangizwa ry’aya mahungurwa ari kubera mu Igororero rya Nyamasheke
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CP Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha, baharanira kutazongera gufungwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  2. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13
  3. Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwamukuye mu nzu y’ibyatsi yiyubakira iya miliyoni 8 Frw 6 Ukwakira 2026 Saa 11:55
  4. FRVB yahawe igihembo cyo guteza imbere Volleyball muri Afurika 6 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  5. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59