Rich Homie Quan wakoraga injyana ya Hip Hop yitabye Imana

Umunyamerika Born Dequantes Lamar uzwi cyane nka Rich Homie Quan cyangwa se RHQ, wakoraga injyana ya Hip Hop, yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.
Nubwo icyateye urupfu rwe kitaramenyekana neza, ariko bamwe mu nshuti ze za hafi batangaje ko ashobora kuba yishwe no gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko cyahawe amakuru yemeza ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.
Ni amakuru icyo gitangazamakuru kivuga ko cyahamirijwe n’umuryango wa nyakwigendera, wababwiye ko watewe akababaro gakomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.
Uyu muhanzi wakomokaga muri Atlanta yatangiye kumenyakana mu 2013, ahanini bitewe n’indirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.
Rich Homie Quan usize abana babiri barimo uwitwa Royal Lamar ndetse na Devin D. Lamar, yanakoranye indirimbo n’abandi baraperi bo mu Mujyi wa Atlanta barimo 2 Chainz na Jacquees hamwe na Young Thug bakoranye mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records.

Eloni Masike says:
Nzeri 6, 2024 at 11:00 amNihanganishije Umuryango Wanyakigendera Ahobarihose Bakomezekwihangana Ninshutize Nabavandimwebe Bose Bakomeze Kwihangana Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .
Anonymous says:
Nzeri 6, 2024 at 12:31 pmAndika Igitekerezo hano
Dangode says:
Nzeri 6, 2024 at 11:07 amImana Imwakire Mubayo Imuhe Kuruhukira Mumahoro .
Bucyana says:
Nzeri 6, 2024 at 11:11 amIyi Ni Inkuru Ibabaje Kubakunzi Binjyana Ya Hipapu Hariya Muramerika Imana Imwakire Mubayo
fabrice says:
Nzeri 6, 2024 at 12:33 pmAndika Igitekerezo hano nange ndababaye
Mucoma says:
Nzeri 6, 2024 at 11:13 amImana Imuhe Iruhuko Ridashira .