Papa Francis yahaye Padiri Ntagungira kuyobora Diyosezi ya Butare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Rukamba Filipo.

Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera. Itangazo rimushyira mu nshingano nshya rikaba ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kanama 2024.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi Musenyeri Rukamba Filipo yeguye ku nshingano zo kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Padiri Ntagungira yavukiye I Kigali ku wa 3 Mata 1963, akaba yarize amashuri abanza muri Kigali na Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1971 na 1978.

Yize ayisumbuye mu Iseminari Ntoya y’Arikidiyosezi ya Kigali hagati y’umwaka wa 1978 na 1985, maze akomereza amasomo ye mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Hagati y’umwaka wa 1986 na 1993, Padiri Ntagungira yize amasomo ya Filozofiya n’Iyobokamana mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri  ku ya 1 Kanama 1993.

Padiri Ntagungira yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.

Mu 1994-2001, yagiye gukomeza amasomo i Roma mu Butaliyani aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Mu 2001-2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’Umubano n’andi madini.

Kuva mu 2002 kugera 2019, yabaye Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis.

Yabanje kuba Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Ntoya ya Ndera ndetse akora imirimo inyuranye mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Musenyeri Rukamba Filipo asimbuye yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 76.

Yahawe ubupadiri ku wa 2 Kamena 1974, akaba yaratorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ku wa 18 Mutarama 1997.

Yahawe Ubwepiskopi na Musenyeri Yozefu Sibomana wari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ku wa 12 Mata 1997.

Itangazo rya Papa Francis ryasohotse uyu munsi, rigira riti “Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Francis kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira, kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco, abaye Umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Mgr Filipo Rukamba.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Jean Marie Viannay says:
Kanama 12, 2024 at 8:48 pm

Ndi muri paroisse ya MUHONDO ndishimye cyane Nijyeze kubirota munzozi yabaye Mgr IMANA yabaremye Umuntu imufiteho birabaye mwifurije urugendo atangiye rwiza

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE