Diamond Platinumz yashimiye Jason Darulo basubiranyemo Komasava

Diamond Platinumz yashimiye Jason Darulo basubiranyemo Komasava

Umuhanzi ufite inkomoko muri Tanzania ukunzwe n’abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Diamond Platinumz yashimiye umuhanzi w’Umunyamerika Jason Darulo basubiranyemo indirimbo Komasava.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamon Platinumz yashimiye iki gihangange mu muziki wo muri Amerika amubwira ko yamwigiyeho byinshi.

Ati: “Gukorana nawe ni iby’ingenzi cyane, birubahitse, nize byinshi muri uru rugendo twafatanyije dukora iyi ndirimbo, warakoze kuba uwanyawe King.”

Indirimbo Komasava ya Diamond Platinumz yayishyize ahagaragara tariki 3 Gicurasi 2024, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, byanatumye abo mu bihugu bitandukanye ku Isi batangira kwifata amashusho bayibyina bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Mu ijoro ry’itariki 21 Kamena 2024 ni bwo umuhanzi Diamond yagaragaje ubutumwa yandikiranye na Jason Derulo amubwira ko asanzwe amufana ndetse ko yifuza ko bakorana indirimbo, undi nawe ntiyazuyaza amubwira ko yiteguye ahubwo yamwohereza umushinga w’indirimbo yifuza ko bazakorana.

Bidatinze aba bombi tariki 26 Nyakanga 2024, bagaragaje ko bari biteguye, kuko indirimbo Koma Sava basubiranyemo yaraye igeze ku mbuga zose zicuruzizwaho umuziki, ari nabyo Diamond Platinumz yashingiyeho ashimira ababigizemo uruhare bose, barimo n’uwabafatiye amashusho.

Si ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo, kuko tariki 3 Gicurasi 2018 bigeze guhurira mu ndirimbo yamamazaga ikinyobwa cya Coca cola, ibi kandi bije bikurikira amashusho y’umuhanzi Chriss Brown yasakaye arimo kubyina indirimbo Koma Sava ibyashimishije abakunzi ba Diamond Platinumz.

Kugeze ubu Komasava isubiyemo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bitatu, yakunzwe n’abasaga ibihumbi 100, ikaba ifite ibitekerezo birenga ibihumbi 21 mu minsi itatu imaze igeze ahagaragara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Sibemana Tanazi

Andika Igitekerezo hano NDISHIMADAYAMONDI

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44