Iyo numvise u Rwanda cyangwa aho byanditse numva Igihugu cyiza-Rj the Dj

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuvanzi w’imiziki wo mu gihugu cya Tanzania Romeo George uzwi cyane nka Rj the Dj, yavuze ko iyo yumvise izina u Rwanda cyangwa agasoma aho byanditse, yumva ikintu cyiza.

Uyu muvanzi w’imiziki (Dj) ufite inkomoko muri Tanzania asanzwe ari Dj wihariye wa Diamond Platinumz akaba na mubyara we, kuri ubu arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje gushyigikira The Ben mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL, ubwo azaba asusurutsa abikitabiriye, akazanataramira muri C hrysal Lounge, mu rwego rwo gushyira akadomo ku bitaramo byaherekeje imikino ya BAL 2024.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024.

Yagize ati: “Iyo mbonye ahanditse ijambo u Rwanda cyangwa rivuzwe, numva Igihugu cyiza gifite abakobwa beza, abantu beza banezerewe kandi gifite amahoro.”

Ubwo yabazwaga ibisobanuro by’amwe mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze buba buri mu Kinyarwanda, niba ari we ubyiyandikira cyangwa afite undi muntu ubimufashamo

Yagize ati: “Kera tukiri abana iwacu twari abayisilamu, twigaga Qor’an byakunanira bakagukubita mpaka ubimenye, ubu bwo twarakuze iyo nshaka kuyiga mpamagara mwarimu nkamubaza nti wampa Qor’an isobanuye mu giswayili?, Naje gusanga iyo ukeneye ikintu ugishakisha.”

Yongeraho ati: “Uko mbyumva ndamutse ngiye Canada ngomba gukoresha ururimi rwaho n’ahandi hose, nkunda Abanyarwanda sinzigera nandika icyongereza cyangwa Igiswayili mu gihe ndimo kubwira Abanyarwanda, ku bw’ibyo niyigisha ikinyarwanda nkoresha google nkayisobanuza bityo nkabimenya.”

Ubwo yasabwaga kugira icyo yabwira abakiri bato ku buzima bugoye bw’imikorere bacamo muri iki kinyejanna, yavuze ko bagomba guhatana.

Ati: “Icyo nabwira bagenzi banjye bakiri bato mureke duhatane, twiyemeze kubikora, nanjye sinavukanye amafaranga, ahubwo arakorerwa, nanjye navuye kure, ni ngombwa ko ukora cyane kugeza igihe abantu babona ko ufite impano, bavuge bati uyu muntu arakora cyane, dukomeze dushyiremo imbaraga kandi Imana tuyishyire imbere.”

Biteganyijwe ko RJ The DJ ataramira muri The Green Lounge ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi, naho ku itariki 1 Kamena 2024, akazacurangira muri Crystal Lounge, ari naho hazasorezwa ibirori byo kwiyakira ku bazitabira imikino ya nyuma ya BAL izabera muri BK Arena.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE