Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Kenya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 48
Image

Umuramyi Israel Mbonyi agiye gutaramira mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizabera i Nairobi muri Nzeri 2026.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abategura icyo gitaramo bagaragaje tariki 13 Kanama 2026, batangaje ko bishimiye ko Israel Mbonyi agiye gusubira muri Kenya bakongera kugirana na we ibihe byiza. Banditse bati: “Umuramyi wo mu Rwanda Israel Mbonyi yiteguye kugaruka muri Kenya kugira ngo twongere kugirana ibihe bikomeye by’umurimo w’Imana.”

Ni igitaramo kizwi nka Grace Encounter 2026 aho muri icyo gitaramo azahuriramo n’umuramyi w’ikimenyabose muri Nigeria Mercy Chinwo uzwi mu ndirimbo nka My Lover, Excess Love, n’izindi zamugize ikimenyabose.

Abo baramyi bombi bakunzwe muri Afurika no ku yindi migabane bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo cyiswe Grace Encounter 2026, kizabera muri Uhuru Park i Nairobi ku wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, guhera saa yine za mugitondo buri munsi, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Israel Mbonyi rimaze kuba izina rikomeye hirya y’imbibi z’u Rwanda, cyane cyane binyuze mu ndirimbo ze yaririmbye mu rurimi rw’Igiswahili ndetse agafata n’izindi zari mu Kinyarwanda ariko zarakunzwe azihindura muri urwo rurimi.

Israel Mbonyi aheruka gutaramira muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo ngarukamwaka cya Churchill Show Crossover, cyabereye kuri KICC Grounds i Nairobi. Ni igitaramo cyari kigamije kwinjira mu mwaka wa 2025, mu gihe Mercy Chinwo we yaherukaga gutaramira muri Kenya ku wa 27 Nzeri 2025, nanone muri Grace Encounter Nairobi, cyabereye kuri Ulinzi Stadium i Nairobi. Guhuza Israel Mbonyi na Mercy Chinwo muri Nairobi ni kimwe mu cyo igitaramo cya Grace Encounter 2026, kizaba mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko cyane muri Nzeri.

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira muri Kenya
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 13, 2026
  • Hashize iminota 48
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE