Komasava, indirimbo ya Diamond ikomeje guca ibintu ku mbuga zicuruza umuziki

Komasava, indirimbo ya Diamond ikomeje guca ibintu ku mbuga zicuruza umuziki

Indirimbo yahuriyeho  n’ibihangange bya muzika birimo Diamond Platinumz, Khalil Harrison, na Chley, yagaragajwe nk’indirimbo iyoboye umuziki mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Diamond Platinumz yagaragarije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ibyishimo atewe n’uko iyo ndirimbo irino kubica bigacika mu hirya no hino muri Tanzania ndetse no ku Isi.

Uretse muri Tanzania iyo ndirimbo yagaragajwe na kompanyi y’Abongereza yitwa Shazam Entertainment, itangaza indirimbo zikunzwe n’ibihugu zakunzwemo cyane.

Urutonde rwakozwe na Shazam Enternatainment Trends, rwagaragaje ko Komasava yakunzwe cyane muri Ghana na Nigeria aho itangazo bashyize ahagaragara ryagiraga riti “Komasava, iyi ndirimbo irakunzwe kandi ifite umuvuduko udasanzwe muri Ghana na Nageria.”

Uretse ibi ariko, indirimbo Komasava imaze kurebwa (views) n’abarenga miliyoni mu minsi 11 gusa imaze, ibintu bigaragaza uko ikunzwe kandi irimo gushimisha abakunzi b’umuziki mu buryo budasanzwe.

Ibi bibaye mu gihe Diamond Platnumz yiteguye kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu bitaramo biteganyijwe kuzaba tariki ya 23-24 Gicurasi 2024, bizabera muri Capital One Arena i Washington.

Biteganyijwe ko ibyo bitaramo Diamond Platinumz azabihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo The Ben banateganya gukorana ndirimbo mu bihe bya vuba.

Iyo ndirimbo nshya ya Diamond na The Ben ikurikira iyitwa ‘Why’ bakoranye mu bihe byashize igakundwa n’abakunzi babo mu Rwanda, Tanzania no mu bindi bice bitandukanye ku Isi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Aline

Erega dayamondi ni icyamamare gikunzwe nabenshi hano murafurika ndetse no kwisi .

Fisi

DAYAMONDI NI ICYAMAMARE ARIKO IRYO MWANGIRA NUKO AKUNDA INKUMI KURWEGO RUHAGDAYAMONDI NI ICYAMAMARE ARIKO IRYO MWANGIRA NUKO AKUNDA INKUMI KURWEGO RUHAGIJE .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  2. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  3. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  4. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  5. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23