Tayla yihariye imyanya irindwi mu ndirimbo icumi zikunzwe muri Amerika

Tayla yihariye imyanya irindwi mu ndirimbo icumi zikunzwe muri Amerika

Umuhanzi wo muri Afrika y’Epfo Tayla Laura Seethal uzwi nka Tayla yakoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wihariye imyanya irindwi mu myanya icumi z’abanyafurika zikunzwe muri Amerika (Top 10 US Billboard Afrobeats Chart ).

Kuva iki cyumweru cyatangira injyana z’uyu muhanzi akora ziri mu myanya ya mbere.

Mu ndirimbo zirindwi ziri ku rutonde rw’indirimbo nyafurika zikunzwe cyane muri Amerika, esheshatu muri zo ziri ku muzingo aherutse gushyira ahagaragara tariki 22 Werurwe 2024.

Indirimbo yitwa Truth or Dare iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe iyitwa ART ihita iza ku mwanya wa kane, naho No.1 ikaba igaragara ku mwanya wa gatanu, Jump igakurikiraho ku mwanya wa gatandatu, Safer ikaza ku mwanya wa munani, ku mwanya wa cyenda hakagaragaraho On my body, hanyuma ku mwanya wa mbere hakazaho Water iherutse no gutuma yegukana igihembo muri Grammy Award 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  2. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  3. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  4. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  5. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11