Hatangajwe igihe Humphrey Mayanja azashyingurirwaho

Hatangajwe igihe Humphrey Mayanja azashyingurirwaho

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umuryango uvukamo abahanzi batatu bakunzwe mu Karere ndetse no mu gihugu bavukamo cya Uganda Jose Chameleon, Weasel na Pallaso wagize ibyago byo kubura Mukuru wabo Humphrey Mayanja witabye Imana azize kanseri ku wa 29 Werurwe 2024.

Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleon, ku mbuga ze zitandukanye akomeje gushyiraho amashusho agaragaza ibihe yagiranye n’umuvandimwe we, ndetse n’umuryango muri rusange.

Ni muri urwo rwego uwo Muhanzi yasangije abamukurikira n’inshuti ze muri rusange uko gahunda yo guherekeza umuvandimwe we iteye.

Ni gahunda iri ku rubuga rwa Instagram rwa Jose Chameleon igaragaza ko uyu munsi ku wa 02 Mata 2024, hasomwa misa yo kumusabira ku Kiliziya ya Mutagatifu Yozefu, iherereye mu gace kitwa Lweza.

Biteganyijwe ko ku wa 03 Mata 2024 saa sita z’amanywa, ari bwo Humphrey Mayanja azashyingurwa mu irimbi rya Kalangaalo riherereye ku muhanda wa Mubeende.

Gerard Mayanja ubyara aba bahanzi n’abavandimwe babo, yatangaje ko atazi ikirimo kuba mu muryango we ndetse ko kugeza ubu afite ubwoba, kuko atazi ugiye gukurikiraho.

Ibi yabivuze mu ijambo yavugiye ku kiriyo cy’umuhungu we Humphrey Mayanja tariki 31 Werurwe 2024.

Yagize ati: ”Kuri iyi nshuro singifite imbaraga pe, kubera ibyago byo kubura umwana wanjye, nyuma y’uko hashize igihe gito tubuze AK47 bucura bwacu, none ubu hakurikiye mukuru wabo, sinzi ugiye gukurikiraho sinzi ibirimo kutubaho  mu muryango wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Humphry yapfuye ababaye tugerageje ibishoboka byose ariko Imana yahisemo kumutwara.”

Humphrey Mayanja w’imyaka 49 y’amavuko, yitabye Imana azize kanseri ubwo yari amaze igihe mu bitaro bya Mulago, ari byo birimo kumwitaho nyuma y’uko yari avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo akurikiranirwe hafi n’umuryango we, naho murumuna we Emmanuel Mayanja wari uzwi nka AK47 akaba yaritabye Imana tariki 16 Werurwe 2015 ku myaka 24 gusa y’amavuko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44