Mukuru wa Jose Chameleon na Weasel yitabye Imana azize kanseri

Mukuru wa Jose Chameleon na Weasel yitabye Imana azize kanseri

Mu matwi y’abatuye mu gihugu cya Uganda, haramukiye inkuru y’incamugongo ivuga ko mukuru w’abahanzi bubatse izina rikomeye muri icyo gihugu, barimo Jose Chameleon na Weseal, Humphrey Mayanja yitabye Imana.

Byamenyekanye gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu 30 Werurwe 2024, ubwo ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda, byatangaje ko Humphrey wari umaze igihe arwariye mu bitaro bya Mulago yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yari amaranye igihe.

Uyu mugabo yitabye Imana mu gihe hari hashize igihe kigera hafi ku mwaka bimenyekanye ko arwaye kanseri, kuko yabimenye bwa mbere ubwo yari agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma hafatwa icyemezo cyo kumugarura iwabo, mu rwego rwo kumwegereza umuryango we, atangira kwitabwaho n’Ibitaro bya Mulago, ari naho yaguye.

Ikitaramenyekana ni uko yaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu cyangwa yaraye yitabye Imana, gusa amakuru yose yatangajwe arahuriza ku gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Humphrey Mayanja yitabye Imana mu gihe hari hashize gusa imyaka icyenda uyu muryango ubuze umuvandimwe wabo Emmanuel Mayanja, na we wari ufite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, witabye Imana tariki 16 Werurwe 2015, ku myaka 24 gusa.

Jose Cameleon, Wiseal, Pallaso,Humphrey Mayanja n’abandi bavanzimwe babo ni bene Gerard Mayanja na Prossy Mayanja.

Humpfrey n’abavandimwe be ubwo bari basuye imva y’umuvandimwe wabo Emmanuel Mayanja
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44