Perezida Kagame yifurije umwaka mushya Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Perezida wa  Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u  Rwanda Paul Kagame, yageneye abagore n’abagabo mu Ngabo no mu Nzego z’umutekano ubutumwa busoza umwaka wa 2023, abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024 n’imiryango yabo.

Mu butumwa yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abakora mu zindi nzego z’umutekano, Perezida Kagame yagize ati: “Ndifuriza mwese iminsi mikuru myiza, n’Umwaka mushya muhire. Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda Igihugu cyacu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.”

Yakomeje abashimira  imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yabo muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru.

Ati: “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti.”

Yabibukije ko bahagarariye indangagaciro z’Igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.

Ubu butumwa butanzwe mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bitekanye kurusha ibindi muri Afurika, ndetse rukaba runatanga umusanzu mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.

Kuri ubu, u Rwanda rufite ingabo na Polisi bakabakaba 6,000 rwohereje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ndetse no muri Repubulika ya Santarafurika.

Nanone kandi hari abandi basirikare boherejwe muri Santarafurika no muri Mozambique binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byasabye u Rwanda umusanzu wo guhangana n’iterabwoba no kugarura umutekano muri ibyo bihugu.

Ku Isi yose, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byohereza umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nyuma ya Bangladesh, Nepal n’u Buhinde.

Mu nama Mpuzamahanga y’Amahoro yiga ku kurinda abasivili yateraniye i Kigali ku ya 28-29 Gicurasi 2015, Perezida Kagame yagize ati: “Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ni ugucungira umutekano abasivili. Ibyo ntidushobora kubivuga bihagije. Si ukurinda amasezerano yo kubungabunga amahoro cyangwa inshingano za Loni, cyangwa kurinda ababungabunga umutekano, yewe habe no kurinda abanyepolitiki.”

Ukwiyemeza k’u Rwanda kw’ibihe byose gushingiye ku mateka rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye Abanyarwanda bafata umwanzuro ko ibyababayeho bidakwiye kuba ahandi hose ku Isi barebera.

Kuva mu mwaka wa 2004 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani, na Repubulika ya Santarafurika.

Muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru, Perezida Kagame yaboneyeho no kwizeza imiryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ari iby’agaciro gakomeye kurinda u Rwanda, ati: “Ndabasaba kubikorana umurava n’ubwitange. Nongeye kubifuriza mwese hamwe n’imiryango yanyu Umwaka mushya muhire.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44