Muhima: Abana 15 bagaruwe mu ishuri ababyeyi bibutswa inshingano

Muhima: Abana 15 bagaruwe mu ishuri ababyeyi bibutswa inshingano

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, Inzego z’ibanze zifatanyije n’Urwego rwunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bagaruye abana 15 bataye ishuri.

Abana 6 b’abakobwa n’abahungu 9 bagaruwe mu ishuri bakuwe mu tugari twa Nyabugogo, Tetero, Kabeza, Kabasengerezi na Rugenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima butangaza ko icyo gikorwa cyarangiye gitanze umusaruro kuko abana 15 bahise basubizwa mu ishuri kandi bagashakirwa n’umufatanyabikorwa uzabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri ku biga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ababyeyi b’abo bana bavuga ko icyatumye bava mu ishuri bituruka ku kutagira ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Ku rundi ruhande, inzego zitandukanye zikorera mu Murenge wa Muhima zaganirije abana n’ababyeyi kuri Politiki y’uburezi budaheza ndetse n’ibihano bihanishwa umubyeyi utajyana umwana ku ishuri.

Ubuyobozi bwa Muhima bwatangarije Imvaho Nshya ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi bukemura imbogamizi zose bagira zatuma badakomeza kwiga.
Usabye Mediatrice, uhagarariye amashuri mu Murenge wa Muhima, yakanguriye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo n’imyigire yabo.
Ashimangira ko kutajyana abana ku ishuri bihanwa n’amategeko.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44