Kicukiro: Basobanuriwe ingaruka z’ikoreshwa rya Pulasitiki

Kicukiro: Basobanuriwe ingaruka z’ikoreshwa rya Pulasitiki

Umuryango w’Abanyamakuru barengera ibidukikije (REJ) wasobanuye ingaruka zo gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe, unasaba abaturage kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.


Byagarutsweho na Rubangura Sadiki Dady, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyamakuru barengera ibidukikije, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023 mu gikorwa cy’umuganda wabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.


Avuga ko hakozwe umuganda hagamijwe kwigisha abaturage. Ati “Ikigamijwe ni ukwigisha umuturage kugira ngo agire uruhare rwe mu kurengera ibidukikije”.

Akomeza avuga ati; “Natwe tugomba kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ni yo mpamvu twatekereje kuza gukora umuganda uyu munsi dutoragura pulasitike zikoreshwa rimwe zigahita zijugunywa”.

Asobanura ko umuntu wanywereye amazi mu gacupa ka pulasitike gakoreshwa rimwe kakajugunywa ko iriya pulasitike itabora.


Yagize ati “Iyo pulasitike ijugunywe mu murima, imara igihe kinini igafata bwa butaka igatuma noneho amazi yakagombye kujya mu butaka, kugira ngo ibimera bimere neza, ahubwo igafata bwa butaka igatuma ubutaka butakira amazi neza”.


Uwineza Claudine utuye mu Busanza yabwiye Imvaho Nshya ko ibintu bitabora babishyira mu mufuka imodoka ikazaza ikabitwara ariko ngo hari ubwo imodoka itaza bityo ugasanga ibishingwe byabaye byinshi.


Iby’uko pulasitike zangiza ikirere yavuze ko byashoboka ariko ko we ntabyo asobanukiwe.


Mutabazi Patrick, Umuyobozi w’Urubyiruko rushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, agaragaza ko pulasitike igira ingaruka nyinshi ku nyamaswa, ku muntu ndetse no ku bidukikije. Asobanura ko ingaruka za pulasitike ku bimera, zituma ikimera kitabasha kubona ifumbire neza.

Asobanura ko ubushakasatsi bwagaragaje ko gukoresha pulasitike rimwe bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Evelyn Daniela yagaragaje ko amacupa ya pulasitike yangiza ibidukikije

Evelyn Daniela, Umuyobozi wa Evi Art umushinga ugamije kurwanya pulasitike no kubungabunga ibidukikije ukorera muri Israel, yavuze ko ibikoresho bya pulasitike byica ibinyabuzima.

Evelyn agira ati: “Icyo dukwiye gukora ni ugushyira mu bikorwa ibyo tugomba gukora kandi tugahindura imyumvire mu kujugunya ibikoresho bya pulasitike”.

Avuga ko gukoresha icupa ry’ikirahure ry’amazi ari byiza kuruta gukoresha icupa rya pulasitike.
Ati: “Icupa warikoresha igihe kinini kuruta uko wakoresha pulasitike nyinshi”.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44