Taliki 20 Gicurasi 2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” na Komite Olempike y’u Rwanda ryateguye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari mu muryango mugari wa siporo barimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abafana.
Ikipe ya Lion de Fer RFC mu bagabo na Ruhango Zebras mu bagore ni zo zegukanye iri rushanwa rikinwa n’abakinnyi 7 aho ryari ryabereye ku Kibuga cya Croix Rouge Kacyiru.
Mu bagabo hari hitabiriye amakipe 7 aho yari mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Thousand Hills RFC, Muhanga Thunders RFC, UR Grizzlies RFC na Rubavu Black Eagles RFC naho itsinda B rigizwe na Lion de Fer RFC, Kigali Sharks RFC na Burera Tigers RFC.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Thousand Hills RFC yahuye na Lion de Fer RFC ku mukino wa nyuma aho Lion de Fer RFC yatsinze ibitego 17 kuri 7.

Mu bagore hari hitabiriye amakipe 6 aho yari mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Ruhango Zebras, Kamonyi Panthers A na UR Grizzlies naho itsinda B ririmo UR Rukara, Kamonyi Panthers B na Lion de Fer RFC.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Ruhango Zebras yahuye na UR-Rukara ku mukino wa nyuma, iyi kipe ya Ruhango Zebras yegukana igikombe itsinze amanota 42-0.

Umunyamabanga Mukuru wa RRF, Uwitonze Felix yatangaje ko iri rushanwa rivuze byinshi mu mateka y’Abanyarwanda , kuko kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano za buri wese by’umwihariko abasiporutifu.

Yakomeje avuga ko kuba amakipe yitabiriye ku kigero cyo hejuru, byerekana ko umuco w’ubworoherane no gushimangira indangagaciro za Siporo bigenda byumvikana, bityo hakagenderwa kure icyazongera gusuzibiza u Rwanda mu mateka mabi.
Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice yashimiye RRF kuba barateguye irushanwa kandi rikagenda neza.

Yasabye abakinnyi gukomeza kwimakaza indangagaciro ziranga abasiporufitu, kuko umukinnyi ufite izi ndangagaciro ntaho yahera yishora mu bikorwa bibi birimo no gukora Jenoside.
Ikipe ya Lion de Fer RFC yisubije iki gikombe kuko ari yo yari yacyegukanye umwaka ushize wa 2022 mu gihe mu bagore cyegukanwe na Kigali Sharks RFC.





