Umukinnyi wa filimi Nana Nadine yafatiwe irembo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 51
Image

Umukinnyi wa filimi nyarwanda Nana Nadine yafatiwe irembo n’umuryango w’umusore bateganya kurushinga atifuje gutangaza izina rye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umuryango w’uwo musore werekeje gufata irembo mu muryango Nana Nadine avukamo.

Ni umwe mu mihango ibanziriza gusaba no gukwa n’ibindi birori bijyanye no gushyingiranwa kw’abakundana aho aba bombi bawukoze nyuma gato y’uko uwo musore aherutse kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, mu gikorwa cyabaye ku wa 15 Nyakanga 2026.

Mu munezero mwinshi kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Nana Nadine yifashishije urubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa, Nana Nadine yasangije abamukurikira amashusho y’uko byagenze ashyiraho amagambo agira ati: “Ntangiye ubuzima bw’iteka ryose ndi kumwe n’umugabo umutima wanjye wari umaze igihe utegereje.”

Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filimi bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filimi zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zakunzwe.

Muri ayo mashusho hagaragaramo abandi bakinnyi bagenzi be bakinana mu zitandukanye barimo Saranda Mutoni, Irakoze Ariane Vanessa, Shemaryimanzi Dylan, Kayonga Tessy n’abandi.

Saranda mu mukenyero w’umuhondo yashyigikiye mugenzi we
Tessy uri iburyo yashyigikiye Nana
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 24, 2026
  • Hashize iminota 51
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE