Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo ataramwemereraga gukina.
Iyi kipe y’u Rwanda iri mu itsinda L mu gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024 hamwe na Mozambique, Senegal na Benin.
Taliki 07 Kamena 2022, ubwo ikipe y’u Rwanda yakinaga na Senegal, umukinnyi w’u Rwanda, Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 60. Mu mukino w’umunsi wa 3, taliki 22 Werurwe 2023 ubwo ikipe y’u Rwanda yanganyaga na Benin igitego 1-1, Muhire Kevin na bwo yabonye ikarita y’umuhondo itaramwemereraga gukina umukino w’umunsi wa kane.
Taliki 29 Werurwe 2023 mu mukino wo kwishyura hagati yu Rwanda na Benin wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Muhire Kevin yabanje mu kibuga aho aya makipe yanganyije igitego1-1. Nyuma ikipe ya Benin yatanze ikirego, ku ruhande rw’u Rwanda bireguza ko iyi karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin muri Benin batigeze bayihabwa muri raporo ya CAF ndetse biza no kugaragara ko umusifuzi w’uyu mukino atayanditse.

Nyuma rero y’aho akanama gashinzwe imyitwarire mu CAF gateranye kafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ibisobanuro byatanzwe n’u Rwanda kemeza ko ikipe y’igihugu iterwa mpaga bivuze ko ikipe ya Benin ihabwa amanota 3 n’ibitego 3.
Kuri ubu muri iri tsinda, Senegal irayoboye n’amanota 12 ikaba yaramaze kubona itike, Benin yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 4 inganya na Mozambique iri ku mwanya wa 3 naho ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 2.
Biteganyijwe ko taliki 18 Kamena 2023, ikipe y’u Rwanda izakina na Mozambique naho muri Nzeri 2023 ikine na Senegal.