Beach Volleyball: Habaye irushanwa rya mbere mu mwaka wa 2023

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” mu mpera z’icyumweru gishyize, taliki 25 na 26  ryateguye irushanwa ry’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga  “Beach Volleyball” ribera mu Karere ka Bugesera “FRVB Beach Volleyball Bugesera Circuit 2023”.

Iri rushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2023 ryabereye muri  Tuzza Inn Hotel  ryari ryitabiriwe n’amakipe 12 mu bagabo na 12 mu bagore yose hamwe akaba 24  aho abakinnyi bari 48.

Mu bagabo nyuma y’imikino y’amajonjora, hakinwe imikino ya ¼  na ½   hanyuma amakipe yitwaye neza ahurira ku mukino wa nyuma.

Ikipe yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ni yo yegukanye umwanya wa mbere aho yatsinze  ku mukino wa nyuma ikipe ya Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0 (21-13 na 21-19).

Ikipe ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste yegukanye umwanya wa mbere

Ikipe ya Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel yegukanye umwanya wa kabiri

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Mbonigaba Vincent na Habanzitwali Fils yatsinze ikipe ya Mandera Nzirimo  afatanyije na Niyikiza Levis  amaseti 2-1 (13-21, 21-14 na 15-12).

Ikipe ya Mbonigaba Vincent na Habanzitwali Fils

Mu bagore, ikipe ya Munezero Valentine  na Musabyimana Penelope yegukanye umwanya mbere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1 ( 16-21, 21-16 na 15-10).

Ikipe ya Munezero Valentine  na Musabyimana Penelope yegukanye umwanya wa mbere
Ikipe ya Hakizimana Judith na Amito Sharon yegukanye umwanya wa kabiri

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Nzamukosha Oliver na Uwimbabazi Léa yatsinze  ikipe ya Mukantambara Seraphine  na Bayija Yvonne  amaseti 2-1 (21-18, 20-22 na 15-11).

Nzamukosha Oliver na Uwimbabazi Léa

Amakipe 3 ya mbere muri buri cyiciro yahawe ibihembo. Ikipe ya mbere yahawe ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 100 naho iya 3 ihabwa ibihumbi 80.

Nyuma y’iri rushanwa, Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël yatangaje ko  irushanwa ryitabiriwe ku  buryo bushimishije  kandi ryagenze neza muri rusange aho abakinnyi bagaragaje urwego rwiza.

Ngarambe avuga ko bifuzaga ko haba amarushanwa nk’aya menshi ariko kubera andi marushanwa atandukanye ateganyijwe, uyu mwaka  bafite gahunda yo gutegura andi abiri rimwe rikazabera i Rubavu irindi rikabera i Karongi.

Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Beach Volleyball, Ngarambe ashimangira ko umwaka utaha wa 2024 bazatangiza shampiyona yihariye muri  uyu mukino.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE