Basketball: RSSB Tigers yamenye itsinda iherereyemo mu mikino ihuza imigabane

Basketball: RSSB Tigers yamenye itsinda iherereyemo mu mikino ihuza imigabane

RSSB Tigers BBC yegukanye irushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika rya Basketball Africa League (BAL 2026), yisanze mu Itsinda A mu irushanwa rihuza amakipe ahagarariye imigabane ku Isi rya “FIBA Intercontinental Cup” riteganyijwe kubera mu Bushinwa kuva tariki ya 22 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Basktball ku Isi (FIBA), ryashyize hanze uko amakipe atandatu azahatana agabanyije mu matsinda abiri. Muri iri rushanwa Afurika izaba ihagarariwe na RSSB Tigers, nyuma yo guhigika andi makipe yo muri Afurika ikitwara neza muri BAL 2026 yabereye i Kigali, ari na bwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari iritwaye.

Itsinda A ririmo RSSB Tigers izahagararira Afurika nyuma kwandika amateka yo kuba ikipe yo mu Rwanda yatwaye BAL 2026 yabereye i Kigali, hamwe na Rytas Vilnius yo muri Lithuania ihagarariye u Burayi, na Shangai Sharks yo mu Bushinwa ihagarariye Aziya.

Itsinda B ririmo Beijing Royal Fighters yo mu Bushinwa, Boca Juniors yo muri Argentina ihagarariye Amerika y’Amajyepfo na NBA G League United irimo abakinnyi b’intoranywa muri shampiyona ityarizwamo abakina muri NBA, ikaba ari ikipe izaba ihagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azakina ½. Umukino wa mbere ari na wo ufungura irushanwa RSSB Tigers izahura na Rytas Vilnius ku wa 22 Nzeri 2026.

RSSB Tigers yisanze mu Itsinda A ry’imikino ihuza imigabane
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13
  2. Hateguwe umwiherero uzahuriza hamwe ibyamamarekazi bine 6 Ugushyingo 2026 Saa 12:23
  3. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  4. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  5. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24