Tour du Rwanda 2023: Mulubrhan yisubije umwanya wa mbere ku rutonde mbere y’intera ya nyuma

Nyamata-Mont Kigali (115, 8 km)
1. Tarozzi Manuele 02h58’53”
2. Stewart Mark 02h59’25”
3. Iribar Jauregi Unai 02h59’25”
4. Gabburo Davide 02h59’28”
5. Pritzen Marc Oliver 02h59’35”
Urutonde rusange (1054, 6 km)
1. Mulubrhan Henok 26h53’09”
2. Calzoni Walter 26h53’09”
3. Lecerf William Junior 26h53’10”
4. Budiak Anatolii 26h53’12”
5. De La Parte Victor 26h53’13”
6. Muhoza Eric 26h53’17”
7. Eyob Metkel 26h53’21”
8. Main Kent 26h53’34”
9. Blackmore Peter Joseph 26h53’48”
10. Tolio Alex 26h53’49”
Imyanya Abanyarwanda bariho
23. Niyonkuru Samuel 27h11’16”
39. Masengesho 27h36’00”
48. Nsengimana Jean Bosco 27h50’34”
58. Hakizimana Felicien 28h28’15”
62. Nsengiyumva Shemu 28h42’36”
65. Bigirimana Jean Nepo 29h24’59”
Taliki 26-02-2023
Canal Olympia- Canal Olympia (75, 3 km)
Mbere y’intera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2023, Mulubrhan Henok ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè yo mu Butaliyani yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Gashyantare 2023 ni bwo hakinwe intera ibanziriza iya nyuma ya 7 aho abasiganwa bahagurukiye i Nyamata basoreza mu Mujyi wa Kigali kuri Mont Kigali ahareshya na kilometero 115, 8.
Umukinnyi Tarozzi Manuele ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ikipe ya Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè yo mu Butaliyani ni we wegukanye iyi ntera aho yakoresheje amasaha 2, iminota 58 n’amasegonda 53.



Nyuma y’iyi ntera, Mulubrhan Henok wegukanye intera ya gatatu akayobora isiganwa akaza kuwutakaza ku ntera ya 4 yahise yisubiza uyu mwanya wa mbere ku rutonde rusange awukuyeho Lecerf William Junior ukomoka mu Bubiligi.
Mu bilometero 1054, 6 ubu Mulubrhan Henok amaze gukoresha amasaha 26, iminota 53 n’amasegonda 9 akaba anganya ibihe na Calzoni Walter. Lecerf William Junior wari umaze iminsi ibiri ayoboye isiganwa ari ku mwanya wa gatatu aho amaze gukoresha amasaha 26, iminota 53 n’amasegonda 10 hakaba harimo ikinyuranyo cy’isegonda rimwe hagati ye n’umukinnyi wa mbere.

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage ni we uri ku mwanya wa hafi wa 6 hagati ye n’umukinnyi wa mbere harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 8.



Intera ya nyuma irakinirwa mu Mujyi wa Kigali
Kuri iki Cyumweru taliki 26 Gashyantare 2023 ni bwo hakinwa intera ya nyuma (8) ya Tour du Rwanda 2023 aho abasiganwa batangirira kuri Canal Olympia ku i Rebero bazenguruke mu bice bitandukanye muri Kigali basoreze nanone kuri Canal Olympia (75, 3 km).

