Amagare : Soupe Geoffrey  yegukanye  “La Tropicale Amissa Bongo 2023”

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

 Kuva taliki 23 kugeza  29  Mutarama 2023  muri Gabon habereye isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku nshuro ya 16 “La Tropicale Amissa Bongo 2023”.

Umukinnyi ukinira ikipe ya TotalEnergies mu Bufaransa ari ho na we akomoka, Soupe Geoffrey  ni we wegukanye iri siganwa ryaherukaga kuba muri 2020.

Soupe Geoffrey ufite imyaka 34 y’amavuko  yasoreje ku mwanya wa mbere aho  mu ntera 7 zihwanye na  kilometero 903,2   yakoresheje amasaha 20, iminota 18 n’amasegonda 16. Yakurikiwe na Amari Hamza ukomoka muri Algeria (20h18’45”) naho ku mwanya wa 3 haza Rougier-Lagane Christopher ukomoka muri Mauritius (20h18’50”).

Soupe Geoffrey ubwo yasuhuzaga Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba

Uyu mukinnyi akaba yaregukanye intera ya mbere (Bitam-Oyem) ubundi intera ya 3 (Lébamba-Mouila) aba uwa 3, intera ya 5 (Kango-Angodjé) n’iya 6 (Port Gentil-Port Gentil) aba uwa 2.

Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 5

Iri siganwa “La Tropicale Amissa Bongo 2023” ryitabiriwe n’abakinnyi 6 b’u Rwanda. Uwaje ku mwanya wa hafi muri rusange ni  Manizabayo Eric  wasoreje ku mwanya wa 18  akoresheje amasaha 20, iminota 20 n’amasegonda 23. Uhiriwe Byiza Renus yasoreje ku mwanya wa 26, Kagibwami Suayibu (31), Areruya Joseph (42), Byukusenge Patrick (43) na Mugisha Moise (45).

Abakinnyi 89 ni bo batangiye isiganwa ku ntera ya mbere  hasoza 84.

Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 5 inyuma ya TotalEnergies (France) yasoreje ku mwanya wa mbere, Bingoal WB (Belgique) ku mwanya wa kabiri, Eritrea (3), EF Education-Nippo DT (4). Ku mwanya wa 6 hasoreje Maroc, Beykoz Team- Turkey (7), Algeria (8), Burgos BH-Spain (9), Cameroun (10), Mauritius (11), Burkina Faso (12), Côte D’ivoire (13), Gabon (14) na Benin (15).

Ikipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa 5
Ikipe ya TotalEnergies (France) yegukanye umwanya wa mbere
  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 31, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE