09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Imihigo ni yose ku bahanzi bazaririmba muri East African Party 2023

30 December 2022 - 07:12
Imihigo ni yose ku bahanzi bazaririmba muri East African Party 2023
Share on FacebookShare on Twitter

Kimwe mu bitaramo bitangiza umwaka wa 2023 kizwi nka ‘East African Party’ cyatumiwemo abahanzi nyarwanda 12, bose bahigiye gususurutsa abaturarwanda. 

East African Party ni kimwe mu bitaramo binini cyateguwe na EAP (East African Promoters) bavuga ko ibitaramo nk’ibi bitarimo abahanzi b’abanyamahanga byibutsa ibihe bya Guma Guma Super Star imaze imyaka 4 ihagaze.

Iki gitaramo cya East African Party kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 14 kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2023.

Cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, King James, Riderman, Platini P, Alyn Sano, Ish Kevin, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Okkama, Niyo Bosco, Afrique na Davis D.

Abahanzi bakiri bato muri muzika bavuga ko ari iby’agaciro kuba bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe na bakuru babo bafanaga cyane cyane mu gihe cya Primus Guma Guma Super Star yategurwaga na EAP ku bufatanye Bralirwa Ltd.

Bruce Melodie King James, Riderman na Platini P ni abahanzi bahuriye ku kuba baratwaye ibihembo nyamakuru bya Guma Guma Super Star.

Afrique, Okkama, Alyn Sano, Ariel Wayz, Nel Ngabo na Niyo Bosco bavuga ko ari ishema kuri bo kuba bagiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi bakuze bafana.

Ibi babigarutseho ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Kigali.

Afrique wakuze akunda ‘Ntundize’ ya Bruce Melodie yagize ati: “Nishimiye kuba ngiye guhurira ku rubyiniro rumwe na bakuru banjye mu muziki, ndibuka hari igihe najyaga gufana Bruce muri Guma Guma, none ubu tugiye guhurira ku rubyiniro rumwe, ni amateka.”

Alyn Sano we yagize ati: “Ndashimira EAP, ibi byahoze ari inzozi zanjye, kwicara n’abantu nahoze mfana ni ibintu by’agaciro, ijwi ryanjye ririteguye, ndabizi ko iki gitaramo kizagenda neza.”

Ish Kevin, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Okkama na Niyo Bosco bunze murya bagenzi babo bashimira Mushyoma Joseph Boubou wagize iki gitekerezo cyo kubahuriza hamwe n’abahanzi bakuze bafana mu bihe bitandukanye.

Riderman umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika avuga ko guhurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bakiri bato ari iby’agaciro kuri bo mu gihe bagikomeje gusenyera umugozi umwe bubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ati: “Ku bantu bazi Riderman kuva na kera nagiye nkorana n’abahanzi benshi bakizamuka na n’ubu hari benshi tugikorana, niba badufatiraho urugero rero ni ibyishimo guhurira na bo muri iki gitaramo.”

Bruce Melodie yagize ati: “Iki ni igitekerezo cyiza cyane, turasaba ko habaho n’ibindi bitaramo nk’ibi kuko natwe turashoboye, uretse na EAP n’abandi bategura ibitaramo bazabitekerezeho neza.”

Yakomeje agira ati: “Hari abavuga ko ibyo nkora ku rubyiniro bihora ari bimwe, uyu ni umwanya mwiza wo kubireba, ku bahanzi bakiri bato icyo nababwira ni uko burya nanjye nabaye umufana wa King James mbere ariko ubu tugiye kuririmbana, ni ibintu bikomeye cyane.”

Iki kiganiro n’abanyamakuru nticyagaragayemo umuhanzi Davis D werekeje i Burundi aho afite igitaramo ku wa 31 Ukuboza 2022.

Mushyoma Joseph Boubou uyobora EAP yateguye iki gitaramo yavuze ko uyu muhanzi yabasonuriye iby’urugendo rwe rw’igitaramo afite i Burundi ababwira ko azaba yagarutse ku munsi w’igitaramo cyabo ku buryo ntakibazo abantu bakwiriye kumugiraho.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere cya EAP kibayeho gihurijwemo abahanzi nyarwanda gusa bagera kuri 12.

Advertisement
GISUBIZO Gentil

GISUBIZO Gentil

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.