Rwanda: Abahoze mu buyobozi bwa FDLR batangiye kwiregura

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abagabo 6 bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka irenga 25 uhungabanya umutekano w’u Rwanda batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega guhera ku wa Kabiri.

Uwabimburiye abandi ni Joseph Habyarimana wahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) mbere ya Jenoside afite ipeti rya Liyetona, nyuma aza kujya mu mutwe wa FDLR ahabwa ipeti rya Jenerali Majoro.

Mu kwiregura kwe Maj. Gen. Joseph Habyarimana alias Sophonie Mucebo yahakanye ibyaha byose aregwa kuko ngo yinjiye mu mutwe wa FDLR by’amaburakindi kuko ngo bwari uburyo bwo “kwirwanaho no kurwana ku mpunzi” aho babaga i Masisi aho baterwaga n’imitwe ya Mai-Mai. 

Habyarimana yahakanye uruhare aregwa ku bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye, akavuga ko yasezeye muri uwo mutwe mu mwaka wa 2016.

Avuga ko Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamufashe ari mu nzira atashye ku bushake zijya kumufungira i Kinshasa. Arasaba urukiko gukoresha ubushishozi rukazamugira umwere agasubira mu buzima busanzwe.

Yavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba atacyemera kuko itegeko rishyiraho icyo cyaha ryagiyeho atakiri muri FDLR afungiye i Kinshasa mbere yo koherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018. 

Ati: “Ndasaba urukiko mu bushishozi bwarwo kungira umwere kandi rugategeka ko najyanwa mu ngando i Mutobo mbere y’uko nsubizwa mu buzima busanzwe.”

Habyarimana arareganwa n’abandi bagabo batanu na bo bahoze ari abasirikare bakuru, barimo uwitwa Leopold Mujyambere ufite ipeti rya Jenerali.

Urubanza rurakomeje mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE