APR FC yanyagiye Police FC ibitego 3-0 nu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yuzuza imikino itatu yikurikiranya itabona intsinzi.
Uyu mukino w’amakipe y’abashinzwe umutekano wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026.
APR FC ni yo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa mbere yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui, ku makosa yakozwe n’umunyezamu Niyongira Patience wasohotse inabi ananirwa gukuraho umupira.
Nyuma y’iminota ibiri, iyi kipe y’Ingabo yabonye Penaliti ku ikosa David Chimezi yakoreye kuri Amani Michel mu rubuga rw’amahina.
Iyi Penaliti yatewe na Kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara ku mahirwe make ye, umupira awushyira mu maboko ya Niyongira Patience wawufashe bitamugoye.
Mu minota 20’ Police FC yatangiye kwinjira mu mukino itangira gusatira izamu rya APR FC ishaka igiteo cyo kwishyura binyuze kuri Keffa Tangara wagerageza uburyo butandukanye, ariko akagorwa no kububyaza umusaruro.
Mu minota 30’ iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Kwitonda Alain ‘Bacca’ ari inyuma ry’urubuga rw’amahina, unyura hejuru y’izamu rya APR FC.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe Raouf Dao ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwaho neza n’umunyezamu Niyongira Patience uwushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyacitse intege kuko ku munota wa 65 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kapiteni Cheikh Djibril Ouattara n’umutwe ku mupira mwiza William Mel Togui yamucomekeye.
Ku munota wa 71’ Police FC yakoze impinduka Okorie, Iradukunda Simeon na Kwitonda Bacca basimburwa Ingabire Christian TiA, Manishimwe Djabel na Ndikumana Asman.
Ku munota wa 85’ Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC ku mupira mwiza Hakim Kiwanuka yahinduye mu rubuga rw’amahina, awushyira mu rushundura.
Umukino warangiye APR FC inyagiye Police FC ibitego 3-0, yuzuza intsinzi eshatu mu mikino itanu imaze gukina mu gihe Ikipe ya Polisi y’Igihugu yujuje imikino itatu yikurikiranya itabona intsinzi.
Gutsinda uyu mukino byatumye, ikipe
y’Ingabo z’Igihugu ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 14 mu mikino itandatu imaze gukina, irushwa amanota atanu na Gicumbi FC ya mbere imaze gukina imikino icyenda.
Ni mu gihe Police FC yageze ku mwanya wa 17, ibanziriza Gasogi United ya nyuma, ariko zombi zinganya amanota arindwi mu mikino 10 zimaze gukina.
Indi mikino yakinwe Etincelles yanyagiye Gasogi United ibitego 4-1, Gicumbi FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho Musanze na Al-Merrikh zinganya ubusa ku busa.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE