Mu Rwanda hashize iminsi habera Inama mpuzamahanga ya YouthConnekt Africa Summit 2026 yabereye i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, itaragarukiye gusa mu guhana ibitekerezo ahubwo igaherekezwa n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro byatumye abayitabiriye basusuruka.
Ni inama isanzwe iba hagamiwe gushakira urubyiruko rwa Afurika ibisubizo by’ibibazo ruhura no kurebere hamwe uruhare rwabo mu kurushaho kubaka Afurika nziza.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yagarutse ku rutonde rw’ibikorwa rw’imyidagaduro byaranze iyi nama bigatuma abayitabiriye basusuruka ndetse ibihe byabo bikaba bitazibagirana mu mateka yabo, aho byari bigamije kumenyekanisha umuco w’ibihugu byitabiriye iyi nama.
Minisitiri Nelly Mukazayire yigishije urubyiruko Gushayaya
Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, ku wa 27 Ugushyingo 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasogongeje abitabiriye umuco nyarwanda, anabigisha kubyina ‘Gushayaya’, imwe mu mbyino gakondo z’u Rwanda.
Yafashe umwanya wo kubereka uko iyi mbyino ikorwa, kugira ngo urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rutamenya umuco nyarwanda binyuze mu kuwureba gusa, ahubwo runawugerageze. Iki gikorwa cyari kigamije kumenyekanisha umuco nyarwanda no guhuza urubyiruko rwa Afurika binyuze mu mbyino gakondo.
Kigali Night Run yahuje abitabiriye inama
Nanone ku wa 27 Ugushyingo 2026, mu bikorwa byari biteganyijwe mu gusoza inama harimo Kigali Night Run, igikorwa cyo kwiruka cyari kigamije guhuza urubyiruko n’abandi bitabiriye inama, kubashishikariza gukora siporo no kubaha umwanya wo gusabana.
Icyo gikorwa cyabereye ahitwa Nyarutarama Green Carpet, hagati ya saa 17:30 na 19:30 ibintu byanyuze abitabiriye iyo nama bikanatuma bagiria ibihe byiza i Kigali.
The Ben yataramiye abitabiriye YouthConnekt Africa Summit
Ku wa 27 Ugushyingo 2026, umuhanzi The Ben yataramiye abitabiriye YouthConnekt Africa Summit mu muhango wo gusoza iyi nama wabereye muri Auditorium ya Kigali Convention Centre, aho yasusurukije abari aho mu ndirimbo ze zirimo InshaAllah aherutse gushyira hanze
‘Youth Night’ yahuje imico y’ibihugu 20 bya Afurika
Umunsi umwe mbere y’ibyo, ku wa 26 Ugushyingo 2026, muri Auditorium ya Kigali Convention Centre habereye igikorwa cyiswe ‘Youth Night’, cyari kigamije kwerekana ubudasa bw’umuco wa Afurika binyuze mu mbyino, indirimbo, imyambarire gakondo n’ibindi bihangano.
Ni igikorwa cyahuje urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye, ruhabwa umwanya wo kwerekana umuco w’ibihugu byarwo no kuwusangiza abandi.
‘Threads of Africa’ yamuritse imyambaro gakondo y’ibihugu 20
Kimwe mu byaranze Youth Night ni igikorwa cyiswe ‘Threads of Africa’, aho urubyiruko ruhagarariye ibihugu 20 bya Afurika rwanyuze imbere y’abitabiriye inama rwerekana amabendera n’imyambaro gakondo biranga ibihugu byabo.
Mu bihugu byagaragaje umuco wabyo harimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Burkina Faso, Gabon, Eswatini, Madagascar, Mali, Senegal, Zambia, Zimbabwe, Sudani y’Epfo, Cameroun, Côte d’Ivoire n’ibindi.
Iki gikorwa cyari kigamije kugaragaza ubudasa bw’imico ya Afurika, guteza imbere umurage wayo no guha urubyiruko umwanya wo kwerekana ibiranga ibihugu byarwo.
Andy Bumuntu yamuritse injyana gakondo z’u Rwanda
Muri ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2026, umuhanzi nyarwanda Andy Bumuntu yataramiye abitabiriye mu gitaramo yise ‘Echoes of Africa’. Icyo gitaramo cyibanze ku majwi n’injyana gakondo by’u Rwanda, kikaba cyari kigamije kumenyekanisha umurage ndangamuco nyarwanda binyuze mu muziki. Andy Bumuntu yanagaragaje uruhare rw’umuziki mu kumenyekanisha umuco.
Naleli na Kepta batanze ibihangano bya Spoken Word
Abanyakenyakazi Naleli na Kepta na bo bari mu basusurukije abitabiriye Youth Night, aho batanze ibihangano by’ubusizi buvugirwa imbere y’abantu buzwi nka ‘Spoken Word’.
Nyuma y’ibyo bihangano, haje umwanya wa ‘Open Mic’, wahaye amahirwe abitabiriye bafite impano zitandukanye yo kuzerekana imbere y’abandi, hagamijwe guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza impano zarwo no guteza imbere ubuhanzi.
Crazy Kennar yasusurukije abitabiriye, DJ Iraa acuranga umuziki
Umunyarwenya ukomoka muri Kenya, Crazy Kennar, na we yari mu basusurukije abitabiriye Youth Night, aho yabanyujijemo urwenya. DJ Iraa ni we wacurangaga indirimbo zitandukanye, agafasha akabafasha gukomeza kuryoherwa mu muziki uvanganye ubuhanga. Iryo jorokandi ryayobowe na Zuba Mutesi na Michael Sengazi, na bo basanzwe bazwi mu kuyobora ibitaramo no gusetsa.
Igitekerezo cya YouthConnekt cyatangiriye mu Rwanda mu 2012, aho cyatangijwe nk’uburyo bwo guhuza urubyiruko, inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bigamije guteza imbere kwihangira imirimo, guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu 2017 ni bwo hatangijwe ihuriro rya YouthConnekt Africa Summit, ryaje guhuza urubyiruko n’abayobozi, abafata ibyemezo, abashoramari n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Kuva icyo gihe, inama yabereye mu Rwanda mu 2017, 2018, 2019, 2022, 2024 na 2026; i Accra muri Ghana mu 2021; ndetse i Nairobi muri Kenya mu 2023. Inama yari iteganyijwe kubera muri Madagascar mu 2025 irasubikwa.
YouthConnekt Africa Summit 2026 yabaye ku nshuro ya munani, aho kugeza ubu imaze kwaguka igera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba yarabaye urubuga rwo guhuza urubyiruko, kurushakira amahirwe no kurufasha kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE