Bugesera: Amakimbirane mu miryango no kutumvira kw’abana biri mu bitiza umurindi kubasambanya

Bugesera: Amakimbirane mu miryango no kutumvira kw’abana biri mu bitiza umurindi kubasambanya

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Bugesera zigaragaza ko amakimbirane yo mu miryango, hamwe no kutumvira inama z’ababyeyi ku bana, by’umwihariko abangavu, biri mu mpamvu zituma bamwe bagwa mu bishuko bikabaviramo gusambanywa no guterwa inda bakiri bato.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina rikorerwa abana, bwabereye mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, bugamije gukaza ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, wahinduriwe izina akitwa Ingabire, utuye mu Karere ka Bugesera, yavuze ko kutumvira inama z’ababyeyi byatumye agwa mu bishuko by’umusore waje kumusiga amaze kumutera inda.

Ingabire, ufite umwana w’amezi atatu, yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yahuye n’umusore w’imyaka 23, barakundana.

Yavuze ko uwo musore yari umucuruzi, akajya amushukisha impano zirimo telefoni n’ibindi, ndetse akamwizeza ko azajya amuba hafi igihe cyose azaba amukeneye.

Ababyeyi ba Ingabire bagerageje kumugira inama yo kwirinda ibishuko by’abasore, ariko ntiyabumvira, birangira atwaye inda akiri muto.

Yagize ati: “Nakundanaga n’umuhungu akambwira ko ankunda, anshukisha telefoni, akambwira ko ningira ikibazo nzamushaka, ariko amaze kuntiza inda arandeka.”

Yakomeje avuga ko ubu amaze gusobanukirwa n’akamaro ko kumenya ubuzima bw’imyororokere, abifashijwemo n’amahugurwa ahabwa n’Abagide na Plan International.

Ati: “Ubu namenye amakuru binyuze mu mahugurwa duhabwa n’Abagide na Plan International. Nyuma yo gutwara inda narasobanukiwe, kuko mbere ababyeyi barambwiraga ngo nirinde abahungu batazansambanya nkanga kubumvira. Ubu nsaba n’abandi bakobwa batarabyarira iwabo kwirinda kugwa mu bishuko nk’ibyo.”

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, Umutoniwase Shemsa, yavuze ko bakomeje gukora ibikorwa bigamije guteza imbere ubumenyi ku buzima bw’imyororokere mu bana n’urubyiruko bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka.

Yagaragaje ko ababyeyi n’abana bakeneye ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere, ndetse n’ubushobozi bwo kuganira kuri iyo ngingo mu miryango.

Yagize ati: “Ababyeyi ntibarafunguka ngo babwire abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Iyo umwana amenye ko yego ari yego na oya ari oya, biramufasha kugira ngo hatagira umuntu umushuka. Amenya ko afite uburenganzira bwo kumenya ko nta muntu wemerewe kumukoraho mu buryo budakwiye. Ni yo mpamvu Umuryango w’Abagide ukora ibikorwa bigamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera Kadafi Aimable, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana akenshi rifitanye isano n’ababyeyi batabakurikirana uko bikwiye, bigatuma bamwe babura ubataho kandi ngo abaganirize.

Yagize ati: “Kugira abana inshuti no kubaganiriza kenshi ni kimwe mu byabafasha kwirinda icyaha cy’ihohoterwa, haba mu buzima bwabo bwa none n’ubw’ejo hazaza.”

Yavuze kandi ko ihohoterwa rikorerwa abana akenshi rishingiye ku makimbirane aba mu miryango, ashimangira ko inzego zitandukanye zikomeje gufatanya mu kuyahangana na yo, kuko ashobora no gutuma ababyeyi bahohotera abana bibyariye.

Yasabye ababyeyi, abana, abarezi n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza kwigisha abana kwirinda ihohoterwa, anasaba ko igihe cyose ribaye amakuru ahita atangwa kugira ngo abaryigizemo uruhare babiryozwe.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu mwaka wa 2024–2025 rwakiriye ibirego 4 138 by’abana basambanyijwe. Muri abo bana, abakobwa bangana na 95,6% mu gihe abahungu bangana na 4,4%.

RIB yerekanye ko mu mwaka wa 2024–2025, yakiriye ikanagenza ibirego 4 138, birimo 2 103 byakiriwe kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2024, n’ibindi birego 2 035 byakiriwe kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Kamena 2025.

Iyi mibare igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iza imbere mu kugira ibirego byinshi byo gusambanya abana, kuko iri ku kigero cya 34%, Amajyepfo 21,6%, Umujyi wa Kigali ukagira ijanisha rya 17,9%, Uburengerazuba 17,7%, mu gihe Amajyaruguru afite 8,8%.

Ku rwego rw’Uturere, Gasabo iza ku isonga mu kugira dosiye nyinshi zagenzuwe na RIB zijyanye n’icyaha cyo gusambanya abana, kuko ifite 8,4%, Nyagatare 7,7%, Bugesera 5,6%, Rwamagana 5%, naho Akarere ka Kicukiro kakagira 4,9%.

RIB ivuga  ko abana b’abahungu n’abakobwa bose basambanywa, ariko abakobwa akaba ari bo bibasirwa cyane ku kigero cya 95,6%, mu gihe abahungu bari ku kigero cya 4,4%.

Isesengura rya RIB rigaragaza ko abana bari hagati y’imyaka 14 na 17 ari bo bibasirwa cyane mu gusambanywa, hagakurikiraho abari hagati y’imyaka 0 na 9, hakaza abari hagati y’imyaka 10 na 15.

Urwego kandi rwavuze ko ku bana basambanywa bari hagati y’imyaka 14 na 17 hari abatavuga, kuko baterwa ubwoba n’ababasambanyije bababwira ko ari bo babyiteye, bikarangira bishyizeho amakosa.

Imibare ya RIB kandi igaragaza ko abasambanya abana benshi bari mu kigero cy’imyaka 18 na 24, ku kigero cya 42%.

Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 14 ahavugwamo icyaha cyo gusambanya umwana ivuga ko Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga umuntu ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha.

Ibyo bikorwa birimo gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu  kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana; gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.

Abaguide bari mu bafasha guhangana n’ihohoterwa mu rubyiruko mu Karere ka Bugesera
Bamurange Appolinarie ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni mu batanze ibiganiro ku kurwanya isambanwa ry’abana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33