Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Cynthia Nice, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, witabirwa n’inshuti n’abavandimwe ku mpande zombi.

Bateye iyi ntambwe nyuma y’uko muri Mata 2026, Nshuti yambitse impeta Teta amusaba kumubera umugore.

Nshuti w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo APR FC, mbere y’uko ava mu Rwanda akajya gukinira amakipe yo hanze yarwo arimo Stade Tunisien yo muri Tunisia, One Knoxvill  SC yo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FK Sabail yo muri Azerbaijan, ES Zarzis yo muri Tunisia na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya aherukamo.

Uyu rutahizamu aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe na Mali mu mikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Nshuti innocent na Uwase Cynthia Nice, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo
Nshuti innocent na Uwase Cynthia Nice, basezeranye imbere y’amategeko
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  3. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  4. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  5. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11